Jason Derulo arashinjwa kugerageza, kurya bango umuhanzikazi mushya afasha.

Uyu muhanzikazi mu njyana ya R&B witwa Emaza Gibson tanze ibirego bye avuga ko Jason Derulo yamusinyishije amasezerano yanditse muri Label y’umuziki agamije kuryamana nawe gusa kuko ngo nta rundi rukundo ajya amwereka.

Kuri uyu wa kane, tariki ya 5 Ukwakira, Nibwo uyu muhanzikazi yatanze ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku muhanzi mukuru muri Los Angeles, Jason Derulo avuga ko umubano we na Jason warangiye nyuma yo kumuhakanira ko batazajya bakorana imibonano mpuzabitsina uko abishatse.

Emaza Gibson w’imyaka 25 avuga ko Jason yarenze ku masezerano yabo bagiranye ndetse akanarenzaho kumwima amahirwe yo gutera imbere kubera atemeye ko bajya baryamana uko abishatse.

Nk’uko ikinyamakuru People Magazine kibitangaza ngo umwunganira mu mategeko, Ron Zambrano, yagize Ati, “Iterabwoba rigamije guhatira umukobwa ukiri muto gukora imibonano Mpuzabitsina kugirango amuzeteze imbere, Ntirikwiye ku muhanzi w’ikirangirire nka Jason Derulo biteye ishozi kandi ntibyemewe.”

Jason Derulo we yahakanye ibirego byose aregwa akoresheje Rep. Mu itangazo ryasakajwe na People Magazine, rep ya Jason yagiraga Iti: “Ibi birego ni ibinyoma rwose kandi birababaje, Mpagaze ku maguru yanjye abiri mvuga ko ntashyigikiye ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi nkomeza kwiyemeza gushyigikira abantu bari mu rugamba rwo gukabya inzozi zabo.”

Inyandiko zemewe n’amategeko zabonetse muri iki gitabo zigaragaza ko Emaza yareze Atlantic Records, label ya Derulo Future History Inc, ndetse n’umuyobozi we Frank Harris mu kirego.

Emaza Gibson arega uyu musore Jason Derulo, kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutubahiriza amasezerano, no kugerageza kwihorera mu buryo butemewe.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *