Itariki P Diddy azarekurirwaho muri gereza yatangajwe”

63 0

Umuraperi Sean “Diddy” Combs biteganyijwe ko azarekurwa muri Gereza ya Leta zunze Ubumwe za Amerika iri i New York muri Gicurasi 2028, nk’uko bigaragara mu byanditswe ku mbuga  nkoranyambaga z’’Ikigo gishinzwe imfungwa (Bureau of Prisons).

Combs yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri ku byaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bakore ubusambanyi, hashingiwe ku mategeko ya Mann Act.

Nyamara yagizwe umwere ku byaha bikomeye byo gukora ihuriro ry’ubugizi bwa nabi no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Nta mpinduka zibaye, Combs azafungurwa ku ya 8 Gicurasi 2028. Ari mu maboko ya Leta kuva yafungwa mu kwezi kwa Nzeri 2024.

Iyi tariki yo kurekurwa irimo igihe amaze muri gereza, ndetse n’amategeko ya First Step Act, aha imfungwa za Leta  amahirwe yo kubona amanota y’imyitwarire myiza ashobora gutuma barangiza 85% by’igifungo.

Ese Trump ashobora kugabanyiriza igihano Diddy?

Combs ashobora kurekurwa mbere igihe Perezida Donald Trump yamugabanyiriza igihano cyangwa akamubabarira, ariko umuvugizi wa White House yavuze ko Perezida nta gahunda yo kubitekerezaho kuri ubu.

Trump yemeje muri uku kwezi ko Combs yasabye imbabazi.

“Abantu benshi bansabye imbabazi,” Trump yavuze abwira abanyamakuru muri biro bye  muri White house .

Yagize ati “Nibuka ko yitwa Puff Daddy; yasabye imbabazi.”

Combs yari mu rubanza rwamaze amezi menshi rwarashyize imbere ubushobozi n’icyamamare cye mu birego byo gucuruza abantu no kubashora mu busambanyi.

Sean P

NSANZABERA Jean Paul uzwi nka Sean P ni Umwanditsi w’inkuru ufite ubumenyi n’ubushishozi mu ruganda rw’imyidagaduro rwo mu Rwanda , aho amaze kurugiramo uruhare rukomeye kuva mu 2010. Yanakoranye n’itangazamakuru ritandukanye hano mu Rwanda mu gihe kirenga imyaka 15. Afite inyota yo gukurikirana amakuru agezweho no kuyageza ku basomyi mu buryo bwihuse. Ushobora kumumenya no kumukurikira kurushaho unyuze ku mbuga ze nkoranyambaga.

Related Post

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *