Kayonza: Yatawe muri yombi, Nyuma yo gufatwa abaga imbwa akazikoramo Brouchette acuruza.

Mu kagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, Nsengimana Gapira w’imyaka 22 yafashwe ari kubaga imbwa aho bivugwa ko yotsaga brouchette akazigurisha kuri make.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, Nibwo uyu musore yaguwe gitumo mu murenge wa Mukarage wo mu karere ka Kayonza n’inzego z’umutekano arimo kubaga imbwa ngo atangire akazi asanzwe akora ko kotsa Brouchette.

Amakuru ava mu baturiye aho bavuga ko inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zahawe amakuru na bamwe mu baturage basanzwe bakorana bya hafi n’uyu musore, Maze ubuyobozi bugapanga kuzamugwa gitumo mu masaha yo kubaga, Aribwo yafatwaga.

Benshi mu bagiye bamuguraho inyama, bavuga ko zabaga zirimo urwunyunyu ndetse no kuba zirimo gukakara cyane, Bumvaga bafite impungenge z’izo nyama n’amacyenga yuko zaba atari iz’itungo risanzwe riribwa.

Kugeza ubu uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi muri uyu murenge, Mu gihe iperereza rigikomeje kugirango abe yakorerwa Dosiye anahanwe n’amategeko mu gihe icyaha kizaba kimuhamye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *