Kurangiza ku mugabo birangwa n’ibintu 2; amaraso atembera mu gitsina cyawe ariyongera ndetse n’imikaya ikigize ikarushaho gukomera. Ni uburyo umubiri ukoresha kugirango igitsina gisubire mu bihe bisanzwe.
Igihe cyo kurangiza kirangwa n’ibimenyetso binyuranye ku bagabo ariko muri rusange harimo impinduka mu guhumeka, gutera k’umutima, kuzamuka k’ubushyuhe, gusa n’ususumira ndetse no kumva uri mu yindi si.
Abagabo benshi kurangiza no gusohora biragendana ariko kuko ari ibintu 2 bitandukanye bishobora kuba no mu bihe bitandukanye. Kuko ushobora kurangiza ariko ntusohore. Nubwo abagabo benshi bibafata iminota 3 gusa kuva batangiye imibonano ngo barangize, ariko icyegeranyo rusange ni iminota hagati ya 7 na 14.
Akamaro ko kurangiza ku mugabo mu gihe cyo gutera akabariro
1.Byongera imikorere y’ubwonko
Mu gihe cyo kurangiza imikorere y’ubwonko iriyongera dore ko amaraso ajyamo aba yiyongereye bityo n’umwuka wa oxygen ujyamo ukiyongera. Ibi rero bituma ubwonko bw’umuntu urangiza kenshi buba bukora neza kandi butekereza byihuse.
2.bigabanya uburibwe
Mu gihe cyo kurangiza harekurwa umusemburo wa ocytocin ukaba ukunze kwitwa umusemburo w’urukundo. Ubusanzwe ku bagore uyu musemburo ukorwa ku bwinshi mu gihe cyo kubyara kugirango ufashe mu kugabanya uburibwe no kumufasha gukira vuba.
3.Bikurinda kanseri ya Prostate
Inyigo yakozwe mu 2004 n’ikigo nyamerika kireba ibya kanseri (National Cancer Institute) yerekanye ko abagabo barangiza byibuze inshuro 21 mu kwezi ibyago byabo byo kurwara kanseri ya porositate bigabanyukaho 30% ugereranyije n’abandi. Kuko kurangiza ahanini bijyana no gusohora, bijyana no gusohoka kw’amasohoro akuze ashobora gutera kanseri kubera gutinda mu mugabo.
4.Bigabanya Stress
Nubwo bikiri mu nyigo, umusemburo wa ocytocin na za endorphins birekurwa mu gihe cy’imibonano no kurangiza bituma umugabo yumva aruhutse, yishimye kandi atuje. Ibi bifasha mu kugabanya stress no kongera umutuzo.
5.Bituma usinzira neza
Mu gihe cyo kurangiza, umusemburo wa dopamine urarekurwa ugakurikirwa na oxytocin hamwe na za endorphins. Ibi bikaba bitera gusinzira neza nyuma y’imibonano.
6.Bituma utinda kurangiza
Niba wajyaga wibaza icyagufasha kujya utinda kurangiza, umuti wa mbere ni ukongera inshuro urangiza. Iyo uri kurangiza umubiri ukoresha ingufu bityo bikawufasha kumenyera igikorwa cy’imibonano.
7.Byongera kuramba
Ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bo muri South wales mu 1997 bwerekanye ko abagabo barangiza byibuze 2 mu cyumweru baramba inshuro zikubye kabiri ugereranyije n’abandi.
Ubu bushakashatsi kandi bwanzuye ko impamvu nyamukuru ari uko imibonano ari imwe muri siporo bikaba birwanya indwara nk’imitsi, umubyibuho ukabije, diyabete, Kandi izi ndwara ziri mu zihitana benshi.