Ibintu 7 byo kuzingatira uguca ukubiri n’amande yo mu mihanda ya Kigali, Igihe utwaye.

Kigali ni umwe mu mijyi ufite imodoka nyinshi cyane kandi usurwa na benshi baturutse hanze y’u Rwanda, ibinyabiziga bigenda mu mujyi buri munsi hamwe ari nako Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda usanga iba yabukereye mu kazi kayo.

 Ni byiza ko umuntu wese agomba kwitonda ibi bintu tugiye kugarukaho, Mu gihe atwaye imodoka mu mujyi wa Kigali kugirango yirinde gucibwa amande yagenwe.

Ibi ni bimwe mu bintu 7 buri wese agomba kwitondera mu gihe atwaye imodoka mu muhanda wa Kigali kugirango yirinde gucibwa amande.

1. Kwiga neza imihanda, n’Ahari camera zigenzura umuvuduko: Umushoferi mwiza aba azi kwiga umuhanda no kumenya neza aho Camera zo muri 80 zamuteza ibibazo by’amande mu gihe yakoresheje umuvuduko abitewe n’impamvu zirimo gutabara n’izindi zihutirwa.

2. Ntugakoreshe terefone yawe igendanwa mu gihe utwaye :

Imwe mu miburo ya komisiyo ishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) igaruka cyane ku kwirinda guhamagara cyangwa gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga, Kuko bishobora kurangaza ibitekerezo byawe, gutwara ndetse bikaba byanateza impanuka itunguranye wowe utakwiyumvisha.

3. Ntukanywe Ikinyobwa gisindisha utwaye :

Tekereza gutwara wanyoye inzoga, ukaba wagera nko mu muhanda ufite ikiraro, ugomba kwirinda gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha niyo zaba nkeya, zishobora kubangamira cyane umutekano w’abandi muri kumwe mu muhanda, bityo kuba umushoferi utekanye bisaba ntunywe inzoga mu gihe utwaye.

4. Irinde umuvuduko mwinshi udakenewe: Hari igihe abantu batwara umuvuduko mwinshi nta mpamvu ifatika. Uzasanga baciwe amande cyangwa bakubise abanyamaguru gitunguranye kuko batashoboye gufata feri kubera umuvuduko. Kimwe mu bintu bizagufasha gutwara muri Kigali no kudacibwa amande ni ukugenzura umuvuduko utwara mu kazi kawe ka buri munsi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *