Amakipe ya senegale na Maroc zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’afurika cya 2025 kiri kubera muri Maroc
Ku mugoroba wo ku wa gatatu ninibwo abakunzi ba ruhago bari bategereje imikino ya ½ y’iki gikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ku isaha ya Saa moya nibwo kuri Stade Ibn-Batouta ikipe ya Senegal na Misiri zari zigeze mu kibuga .
Muri uyu mukino ku bijyanye na kwiharira umupira no kurema uburyo imbere y’izamu cyane cyane byariibya Senegal naho Misiri yo igakina yugarira cyane akaba ariyo mpamvu kugira ngo haboneke igitego byabanje kugorana
Ku munota wa 78 nibwo yaje Senegal yaje kubona igitego gitsinzwe na Sadio Mane ku ishoti ryiza riremereye yarekuye ari inyuma y’urubuga rw’amahina ubundi riruhukira mu rushundura .
Icyo gitego cya Sadio Mane byarangiye kitishyuwe birangira umukiono urangiye ari kimwe cya Senegal ku busa bwa Misiri bituma Senagal yerekeza ku mukino wa nyuma naho Misiri itaha gutyo .
Nyuma y’uwo mukino kw’isaha ya Saa yine hakurikiye umukino wahuje Ikipe ya Maroc yari imbere y’abafana bayo yahuye na Nigeria kuri stade Prince Moulay Abdellah .
Uyu mukino wari witezwemo ibitego byinshi ariko kubera ubusatirizi bwairi buwurimo ariko habayeho ugauhangana gukomeye cyane kugeza umukino urangira ari ari 0-0.
Nyuma y’uko umukino warangiye ari 0-0 byatumye hitabazwa iminota 30 y’inyongera nabyo biba iby’ubusa bituma noneho hitabazwa Penaliti.
Kuri penariti za Morocco,Neil Aynaoui yayinjije,Hamza Igamane arayirata,Eliesse Ben Seghir arayinjiza,Achraf Hakim arayinjiza na Youssef En-Neysri arayinjiza. Ku ruhande rwa Nigeria ho Paul Onuachu yayinjjje,Samuel Chukweze arayirata,Fisayo Dele-Bashiru arayinjiza naho Bruno Onyemaechi arayirata.
Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Morocco yinjije penariti 4 naho Nigeria yinjije 2 ihita ikomeza ku mukino wa nyuma gutyo aho izacakirana na Senegal ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro kuri Prince Moulay Abdellah Stadium.
Nibwo bwa mbere ikipe yakiriye igeze ku mukino wa nyuma nyuma y’uko byaherukaga muri 2004.






