Rayon Sports igaruye Muhire Kevin.

Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi mushya uzanaba Kapiteni wayo mushya, mu mwaka w’imikino 2023/24 wa shampiyona yu Rwanda.

Umukinnyi Rayon Sports yasinyishije ni Muhire Kevin wahoze ari umwana w’Iyi kipe, Mbere yuko yerekeza muri Al Yarmouk SC yo mu cyiciro cya 1 mu birwa bya Kuwaiti.

Rayon Sports yatangaje ko ibiganiro byayo na Muhire Kevin byagenze neza ku buryo ivuga ko yamaze kwibikaho uyu musore ukina hagati ku masezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa cyangwa ntiyongerwe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Kevin azahita ayobora bagenzi be nka Captain mushya cyane ko byinshi by’iyi kipe abizi ndetse ikaba ari ikipe asanzwe akunda cyane.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi w’ejo yatsinze ikipe ya Etoile Del’Est ibitego 2-1 mu mikino ya Shampiyona y’ikiciro cya Mbere cya Rwanda National Premier League.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *