Umuhanzikazi Bwiza ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yanyomoje amakuru avuga ko yaraba yarambitswe impeta ndetse akanambikwa impeta n’umusore bakundana ashimangira ko ataribyo
Bwiza yatangaje ibi nyuma y’ibibazo byinshi amaze iminsi abazwa ahantu hose ubwo yabazwaga n’abakunzi be niba koko yarafatiwe irembo akanambikwa impeta .
Umunyamakuru wa BTN Rwanda yagerageje nawe kumubaza niba koko ibyo bivugwa ari ukuri maze aseka cyane agira ati” ahubwo se abo bavuga ibyo baramumpaye uwo musore ngo babone kujya kuvuga ibyo byibura ahari
Ibi bigarutsweho nyuma yaho yaba mu binyamakuru bimwe na bimwe ndetse no ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa byinshi ko ari mu rukundo n’umusore w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza naho byavuzwe ko amaze iminsi inaha ahoy aba yaraba yaramaze gufatirwa Irembo mu rugo .
Bwiza yahakanye ayo makuru ashimangira ko ayo makuru ari ibihuha atazi aho biva n’ababivuga atazi icyo bagamije kugeza ubu.
Uyu mukobwa watangiye gukora kuri album ye ya gatatu, mu minsi ishize yasohoye indirimbo yise ‘Boda boda’ ndetse na ‘Waratwibutse’ yo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuva yatangira umuziki, Bwiza amaze gukora album ebyiri zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ’25 Shades’ aherutse kumurikira mu Bubiligi mu 2025.
Izi album ziyongeraho EP yise ‘Connect me’ yasohoye mu 2021.



