Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje mu buryo bwuje amarangamutima ko mu buzima bwe bw’urukundo yakunze umuntu umwe gusa wamubereye mwiza by’ukuri ariko uwo muntu yaje kwitaba Imana
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Korty EO, Tiwa Savage yavuze ko, ku bw’amahirwe macye, uwo mukunzi we wigeze kumugirira neza yitabye Imana, bituma asigarana agahinda kenshi cyane .
Uyu muhanzikazi ufite imyaka 45 yavuze ko, uretse uwo mukunzi we wapfuye, abandi bose yagiye akundana nabo bamuteye agahinda kenshi kandi bamubabaje cyane ku buryo nta n’umwe yabonye wavamo umukunzi yazahora afite icyo amwibukaho
Yagize ati: “Nta mubano n’umwe nashobora kwibuka nabonamo ikintu cyiza. Bose bari babi. Mu by’ukuri hari umwe wari mwiza, ariko yitabye Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira. Yari umuntu udasanzwe.”
Tiwa Savage yavuze ko ibikomere yakuye mu mibanire mibi byatumye ahora agira inama umuhungu we yo kuzajya yubaha kandi agafata neza abagore, kugira ngo atazamubabaza nk’uko we yababajwe.
Uyu muhanzikazi yigeze gushyingiranwa n’umuyobozi w’ibikorwa by’umuziki Tunji Balogun, uzwi nka Tee Billz, kuva mu 2013 kugeza mu 2018 ubwo batandukanaga. Bombi bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Jamil.
Ubu Tiwa Savage akomeje kwibanda ku muziki we no kurera umwana we, avuga ko ubuzima bwe bwamwigishije amasomo menshi ku rukundo, kwihangana no kwiyitaho.


