Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro ku rubanza rwa Titi Brown, uzasomwa kuwa 10 Ugushyingo 2023.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro ku rubanza rwa Titi Brown uzasomwa ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023, Nyuma y’izindi nshuro zisaga 6 zose rusubikwa.

Titi Brown umaze igihe mu rubanza rwabuze gica, yongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 ku kuburana ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Ni urubanza rumaze gusubikwa inshuro 6 ku mpamvu zitandukanye, ndetse uyu musore amaze hafi imyaka 2 afungiye muri Gereza nkuru ya Nyarugenge. Titi_brown abwiye Urukiko ko atazi umuntu wafashe ayo mashusho yatanzwe n’Ubushinjacyaha, agaragaza uyu musore arimo kubyinana n’uwo mwana wahawe izina rya ‘MJ’

Titi yongeyeho kandi ko atemeranya neza n’Ubushinjacyaha ko ayo mashusho yafatiwe aho yari atuye, kandi ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso by’uko yafatiwe iwe ngo bibe byamuhama.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *