Umugabo wakomeje kuba imanzi kugeza afite imyaka 71 yabashije kwikingira, Azitira urugo rwe imyaka isaga 55 kugirango yirinde abagore adatakaza ubumanzi bwe hakiri kare.
Callitxe Nzamwita yubatse uruzitiro rwa metero 15 ruzengurutse urugo rwe mu Rwanda kugira ngo abagore ndetse n’abaturage batamutandukanya n’ubumanzi bwe, Umusaza w’imyaka 71 yemeye ko yari afite ubwoba bw’abagore baza iwe, bityo akigunga.
Nubwo yari afite ubwoba, abagore nibo bakomeza umugabo kandi bakamufasha kubaho, Bamutegurira ibyo kurya, ariko we ntiyemereraga abo bagore ahantu hose hafi ye, yagize ati: “Impamvu nifungiye imbere hano kandi nkashyiraho n’uruzitiro ku nzu yanjye ni uko nashakaga kumenya neza ko abagore batazegera kuri njye.”
Umuturage utaravuzwe izina yongeyeho ati: “Igitangaje, nubwo atinya abagore, nitwe tumufasha kubona ibiryo ndetse n’ibintu bimwe na bimwe akeneye.
Iyo ugerageje kumufasha, ntashaka ko tumwegera cyangwa ngo tuvugane, Ahubwo tumuha ibintu tujugunya mu nzu ye, hanyuma akaza akabitora. Ntatwemerera kumwegera, Aracyafatira ibyo tumuhaye kure. “
Niyo abonye umugore mu nzira yerekezagamo, Callitxe ahita akata akirukira mu rugo agahita akinga urugi, Bivugwa ko arwaye indwara ya Ginofobiya, y’ubwoba budashyira mu gaciro no kudakunda abagore.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo ubwoba, gukomera mu gituza, kubira ibyuya byinshi, gutera k’umutima byihuse, no guhumeka nabi, Kumva ucitse intege ndetse n’ibibazo byo mu gifu iyo uri hafi y’abo mudahuje igitsina ndetse n’ibindi byinshi bishobora kwerekana ko urwaye iyi ndwara ya Ginofobiya.