Kiyovu nyuma yo kwishyura arenga miliyoni 70 yemerewe kugura abakinnyi

Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA kandikiye ikipe ya Kiyovu Sports ibaruwa iyimenyesha ko yemerewe kugura abakinnyi, kuko icyemezo cyari cyafashwe cyavuyeho.

Kiyovu yakuriweho ibihano yari yatewe no kutishyura Abanya-Sudan babiri

FIFA ivuga ko abakinnyi bari bareze Kiyovu ko yabambuye, bayimenyesheke jo bakiriye amafaranga ya bo.

Mu gihe bari gutandukana ku bwumvikane, ibyo Kiyovu Sports ntiyabitekereje bituma ayo masezerano y’imyaka ibiri bayajyana muri FIFA kurega, ni ko gutegeka iyi kipe kwishyura umwenda w’amadolari ibihumbi 62, angana na miliyoni 74 Frw.

FIFA mu ibaruwa ya yo ishimira Kiyovu Sports ko yitwaye neza muri kiriya kibazo, ubu kandi icyemezo cyari cyafashwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2023 cyo guhagarika iyi kipe mu bijyanye no kugura abandi bkinnyi, ubu gikuweho.

N’ubwo iki cyemezo kivuyeho, hari undi mukinnyi witwa Riyaad Nordien ukomoka muri Afurika y’Epfo, uherutse gutandukana n’iyi kipe, na we wavuze iyi kipe itamwishyuye imishahara ye y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena, kandi yari akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Gusa uyu we ntibiramenyekana niba azarega muri FIFA cyangwa yaramaze kurega.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *