Kazungu Denis yasabiwe gufungwa indi minsi 30

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko rwakongera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi bw’abantu bagera kuri 14.

Kazungu ntiyageze mu cyumba cy’urukiko, yakoresheje ikoranbuhanga rya Skype aho afungiwe i Mageragere.

Zimwe mu mpamvu ubushinjacyaha bugaragaraza zo kumwongererera iminsi ari  uko bugikora iperereza no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana.

Bwasabye ko mu gihe Urukiko rwakongerera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis, byaba umwanya mwiza wo gukusanya amakuru n’imyirondoro ku bantu Kazungu yishe n’abo yakoreye ibyaha.

Kazungu Dennis  we yavuze ku byo Ubushinjacyaha bumusabiye ntacyo yarenzaho.

Umwanzuro ukazasomwa ku munsi w’ejo tariki ya 27 Ukwakira saa yine za mu gitondo(10h00).

Yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Kazungu aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *