Urujijo rukomeje kuba rwinshi, Nyuma noneho yo gusohora amafoto agaragaza bibarutse, Rumaga na Bahali.

Umusizi ukunzwe cyane mu Rwanda Junior Rumaga na Bahali Ruth, Umukunzi we bakomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga banatera urujijo ruhambaye uko bwije n’uko bucyeye.

Aba bombi noneho bashyize hanze amafoto agaragaza ko bamaze kwibaruka, Nyuma yuko bari basohoye abanza agaragaza bari mu bwuzu n’umunyenga w’urukundo cyane kubera ndetse agaragaza Bahali Ruth atwitwe inda y’amezi makuru.

Kugeza ubu impaka zikomeje kuba zose ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Bamwe baremeza ko Bahali Ruth na Junior Rumaga bibatutse ariko abandi bo ntibabyemera ko aribyo ahubwo bakavuga ko ari igisigo gishya bagiye gushyira hanze bakabanza kugiteguza abantu muri ubwo buryo.

Mu kiganiro Junior Rumaga aherutse kugirana n’itangazamakuru yirinze kugira byinshi avuga kuri aya mafoto yabo akomeje kuvugisha benshi, Maze mu magambo macye Agira Ati

“Ko ariya mafoto ntacyo nyavugaho? Ni ukuri nahisemo kuruca ndarumira, icyakora mu minsi iri imbere nzabashaka mbibabwire neza.”

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *