Dore indirimbo 5 z’abahanzi nyarwanda zarebwe cyane ku rubuga rwa youtube kuva 2010 kugeza ubu muri 2023.

Umuziki ni uruvangitirane rw’amajwi yiganjemo ibicurangisho, ingoma ndetse n’umudiho, umuziki kandi ni kimwe mu bintu ushobora kumva uri ahantu hatandukanye, Aho bawifashisha nko mu birori, ubukwe, mu nsengero, mu tubyiniro, mu gushyingura ndetse n’ahandi hatandukanye.

Hariho imiziki iba ikoze mu buryo bw’amajwi gusa (Audio), hakaba n’imiziki iba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho (Audio and Video), Uyu munsi rero nk’ikinyamakuru Kigalihit.rw tugiye kubagezaho urutonde rw’indirimbo eshanu (5) z’abahanzi nyarwanda zimaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube kuva mu mwaka wa 2010, kugeza mu mwaka wa 2023.

Uru rutonde twarukoze twifashishije urubuga rwa Youtube nkuko twabivuze hejuru, Ikindi kandi mu kubagezaho runo rutonde turahera ku mwanya wa gatanu tuze gusoreza ku mwanya wa mbere.

Ku mwanya wa 5: Turahasanga indirimbo yitwa ‘On Fire’ y’umuhanzi witwa Andy Bumuntu, Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 20 Nzeri mu mwaka wa 2021, kurubu aho amashusho yayo ari ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 14.

Ku mwanya wa 4: Turahasanga indirimbo yitwa Queen of Sheba y’umuhanzi witwa Meddy. Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 06 Ugushyingo mu mwaka wa 2019, kurubu aho amashusho yayo ari ku rubuga rwa youtube imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 15.

Ku mwanya wa 3 : Turahasanga indirimbo ya Israel Mbonyi yitwa ‘Nina Siri’. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 26 Kamena muri uyu mwaka wa 2023, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 17 kurubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 2 : Turahasanga indirimbo ya Meddy yitwa ‘My Vow’. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 22 Nyakanga mu mwaka wa 2021, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 31 kurubuga rwa Youtube.

Ku mwanya wa 1: Turahasanga indirimbo ya Meddy yitwa ‘Slowly’. Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa youtube tariki 23 Kanama mu mwaka wa 2017, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 92 kurubuga rwa Youtube.

Ngurwo urutonde rw’indirimbo eshanu (5) z’abahanzi nyarwanda zimaze kurebwa kurusha izindi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu muri 2023.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *