Ibyamamare 5 bikurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram kw’Isi hose.

Imbuga nkoranyambaga zagiye zorohereza abantu batandukanye kumenyekanisha ibikorwa byabo, ugereranije n’imyaka yatambutse aho byari bigoye ko abantu bamenya buri kimwe muburyo bworoshye, nk’amakuru, imiziki, filime, n’ibicuruzwa ku masoko, ibi byose rerro ni bimwe mubyo imbuga nkoranyambaga zoroheje mw’imenyekana ryabyo.

Kubw’izo mpamvu bamwe mu basakaza amakuru (Abanyamakuru), Abakinnyi b’imikino itandukanye, abanyamuziki, abanyapolitike, abacuruzi n’abandi batandukanye basigaye bifashisha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Muri izo mbuga nkoranyambaga bifashisha harimo n’urubuga rwa Instagram rukurikirwa n’umubare w’abatari bake kuri iyisi. Ku bw’izo mpamvu uyu munsi nk’ikinyamakuru Umurava.com tugiye kubagezaho urutonde rw’ibyamamare bitanu (5) bikurikirwa n’umubare w’abantu benshi kuri runo rubuga rwa instagram.

Runo rutonde rwiganjemo abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abaririmbyi, mu kurubagezaho turahera ku mwanya wa 5 tuzamuka tujya kuwa mbere.

Ku mwanya wa 5: Turahasanga umuririmbyi uzwi kw’izina rya ‘Taylor Swift’ yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo: Is it over now, Wildest Dreams, Bad Blood, Out of the woods, Shake it off, Blank Space, Welcome to New York, You are in Love n’izindi zigiye zitandukanye. Kuri ubu rero uyu muririmbyi akurikirwa n’abarenga miliyoni 276 ku rubuga rwa Instagram.

Ku mwanya wa 4: Turahasanga umuririmbyi uzwi kw’izina rya ‘Justin Bieber’ Yaririmbye indirimbo zirimo: Hailey, Our World, Loney, Anyone, Changes, Second Emotion, Running over, Available, Intetions n’izindi zigiye zitandukanye. Kuri ubu uyu muririmbyi akurikirwa n’abarenga miliyoni 292 ku rubuga rwa Instagram.

Ku mwanya wa 3: Turahasanga umuririmbyi witwa ‘Selena Gomez’ yaririmbye indirimbo zirimo; The heart wants what it wants, Single, Calm Down yakoranye na Rema, Come and Get it, Lose your love me, Good for you, My mind and me, Same old love, LOke at her now, Boyfriend n’izindi zitandukanye. Kuri ubu uyu muririmbyi akurikirwa n’abarenga miliyonin 430 ku rubuga rwa Instagram.

Ku mwanya wa 2: Turahasanga umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Lionel Messi wamamaye akina mw’ikipe ya FC Barcelona akaba akina no mw’ikipe y’igihugu ya Blazir. Kuri ubu uyu mukinnyi akurikirwa n’abarenga miliyoni 492 ku rubuga rwa Instagram.

Ku mwanya wa 1: Turahasanga umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Cristiano Ronaldo wamamaye ubwo yakiniraga ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, akaba akinira n’ikipe y’igihugu ya Poltugal. Kuri ubu uyu mukinnyi akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni 611 ku rubuga rwa Instagram.

MNg’urwo urutonde rw’ibyamamare bitanu (5) bikurikirwa n’umubare w’abantu benshi ku rubuga rwa instagram.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *