Gen-z Comedy: Abanyarwanda bongeye kwereka Titi Brown, urukundo rwo ku rwego rwo hejuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo bya Gen-Z comedy itegurwa n’umunyarwenya Fally Merci Abanyarwanda bongeye kwereka Titi Brown urukundo rwo mu rwego rwo hejuru bamurundaho ifaranga biratinda .


Uyu musore wakunzwe cyane kubera ubuhanga afite mu kubyina nyuma y’imyaka ibiri yari ishize ari mu gihome azira icyaha cyo gusambanya umwna utujuje imyaka nubwo byaje kurangira akigizweho umwere bwari ubwa mbere agaragaye mu ruhame rw’abantu benshi aho yanishimiwe cyane n’abakunzi be .


Ubwo bari mu gihe cyagenewe kuganiro n’icyamamare muri iki gitaramo kuri uyu mugoroba hari hatumiwe Chris Eazy wari wazanye na Titi Brown ndetse n’Umujyanama we Giti Junior nibwo Umunyarwenya Fally Merci yabonye Titi Brown wari wicaye ku murongo w’Imbere maze amusaba kuza ku rubyiniro akaramukanya nabari bamukumbuye .


Akigera ku rubyiniro mu byishimo bivanze n’amarira, Titi Brown yasuhuje abitabiriye igitaramo ashimira buri wese wamubaye hafi muri kiriya gihe kitari kimworoheye muri gereza. Nyuma yo gusuhuza abaraho Merci yasabye Titi Brown kwereka abakunzi be ko atibagiwe kubyina maze mu ndirimbo nshya ya Chriss Eazzy bafatanyije babyina ‘Bana’ abantu bose barahaguruka bamuha amashyi y’urufaya.


Fally Merci amaze kubona uko bamwakiriye yasabye abakunzi b’Urwenya ko bafata umwanya bakaremera uwo musore uri gasabwa byinshi, kugira ngo yongere kwiyubaka cyane ko ariwe ubu ufite inshingano zo kwita kuri barumuna be .


Titi Brown yakozwe ku mutima cyane n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’urwenya bamuremeye bamuha amafaranga menshi mu rwego rwo kumwakira, Uyu musore ntiyabashije kugira byinshi avuga, gusa yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi muri ibi bihe bitari bimworoheye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: ellyman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *