Inyubako zo  muri  Gare  ya   Musanze  zibasiwe  n’inkongi  y’Umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki  ya 20 Ugushyingo  2023  ahagana I saa  tatu n’igice  nibwo imwe  mu nyubako yo mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cyo  mu mujyi wa Musanze  yibasiwe  n’inkongi y’umuriro  .

Amakuru dukesha abari  mu mujyi wa Musanze  avuga ko iyo nkongi yafashe  igorofa iherereje aho abantu binjirira  muri Gare ya Musanze ahasanzwe  hakorera  Radio ya gare  biturutse  ku mpanuka yatewe n’iturika ry’icupa  rya  gaz  .

Kugeza ubu twandika  iyi nkuru amakuru meza nuko nta muntu numwe waguye muri iyo mpanuka  uretse ko byinshi  mu bintu  byari  muri iyo  nzu byahiye bigakongoka  mbere y’uko inzego  za Polisi Ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’Umuriror zatangiye  gutanga ubufasha .

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *