Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023 ahagana I saa tatu n’igice nibwo imwe mu nyubako yo mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cyo mu mujyi wa Musanze yibasiwe n’inkongi y’umuriro .
Amakuru dukesha abari mu mujyi wa Musanze avuga ko iyo nkongi yafashe igorofa iherereje aho abantu binjirira muri Gare ya Musanze ahasanzwe hakorera Radio ya gare biturutse ku mpanuka yatewe n’iturika ry’icupa rya gaz .
Kugeza ubu twandika iyi nkuru amakuru meza nuko nta muntu numwe waguye muri iyo mpanuka uretse ko byinshi mu bintu byari muri iyo nzu byahiye bigakongoka mbere y’uko inzego za Polisi Ishami rishinzwe kurwanya inkongi z’Umuriror zatangiye gutanga ubufasha .


Facebook Comments Box