Chorale  Christus Regnat yakoze igitaramo cy’amateka benshi bataha banyuzwe (Amafoto)

Ku mugoroba wo  kuri iki cyumweri tariki ya  19 Ugushyingo  2023  nibwo  mu ihema rinini ryo muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV).habereye igitaramo cya  Chorale Christus  bise“I Bweranganzo Concert”  cyahembuye Imitima ya benshi mu bakitabiriye  .

Iki gitaramo  ngarukwa mwaka  cyari cyitabireiwe n’abantu b’ingeri zose  harimo abahanzi nka Massamba Intore, Andy Bumuntu ,Josh Ishimwe na Jules Intore   ,cyitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w’Uburezi, Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb.Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena na Dr Augustin Iyamuremye wabaye Perezida wa Sena.Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’abandi.

 Iki gitaramo cyakozwe mu rwego rwo kongera gutaramira abakunzi ba Christus no kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 17 ishize.

Christus Regnat yaririmbye yimara ipfa, cyane ko yaririmbye indirimbo zirenga 30, kandi izifatiye amashusho ku buryo zizagenda zisohoka kuri shene ya Youtube yayo mu minsi iri imbere.

Iyi korali yabanje kwinjiza abantu muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, hanyuma mu gice cya kabiri n’icya gatatu yita cyane ku ndirimbo za gakondo ndetse n’iziri mu ndimi z’amahanga.

Mu ndirimbo zabo zashimishije benshi harimo ‘Mama Shenge’ yakoranye na Yverry na Andy Bumuntu, ‘Igipimo cy’urukundo’ ya Rugamba Sipiriyani, ‘Inkotanyi Cyane’, ‘Ziravumera’ ya Ngombwa Timothée, ‘Uhoraho ni Umwami’ ya Valens Niragire, ‘Ou seigneur, tu es bon/Communaute Parole de Feu’ yashyizwe mu majwi na Bizima Jérémie n’izindi.

Perezida wa Chorale Christus Regnat, Mbarushimana Jean Paul, yavuze ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk’iki’ kubera ibibazo bya Covid-19’.

Yakomeje avuga ko iki ari igitaramo cya karindwi bakoze mu buryo bwa rusange kuva batangira urugendo rw’ivugabutumwa nk’abaririmbyi n’abacuranzi.

Yongeyeho ko tariki 26 Ugushyingo 2023 bazaba bizihiza imyaka 17 yuzuye bakorera Imana, ashima ababafashije.

Josh Ishimwe w’imyaka 24, yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo mu bihangano bitandukanye.

N’ubwo ari we wari watangajwe wagombaga kuririmba muri iki gitaramo, Andy Bumuntu waririmbye mu ndirimbo ‘Mama Shenge’, na we yigaragaje aririmbana na Christus.

Josh Ishimwe yaririmbye indirimbo zirimo ‘Sinogenda ntashimye’. Asoje kuririmba iyi ndirimbo yateye indirimbo ‘Yesu Ndagukunda’ maze asaba Massamba Intore gufatanya na we kuyiririmba.

Uyu musore yanaririmbye indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Nakushukuru EeBwana’, ‘Inkingi Negamiye’ ndetse na ‘Reka Ndate Imana’.

Korali Christus Regnat yaherukaga gukora igitaramo cyayo bwite tariki 5 Ukwakira 2019, icyo gihe yari yatumiye Umufaransa Jean Claude Gianadda.

Kwinjira muri iki gitaramo cyabo gisoza umwaka, ku bantu baguze amatike mbere byari 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10.000 Frw na 20.000 Frw muri VIP na 150.000 Frw ku meza y’abantu batandatu.

Mu gihe abaguze amatike ku munsi w’igitaramo mu myanya isanzwe tike yari 8000 Frw, 15.000 Frw na 25.000 Frw muri VIP naho ku meza y’abantu batandatu byari 150.000 Frw.

 

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *