Imodoka  ya  Lewis Hamlton yakoresheje muri  2013 yagurishijwe miliyari 18 z’amanyarwanda

Imodoka ya Mercedes Benz yakinishijwe n’Umwongereza Lewis Hamilton mu masiganwa y’imodoka nto ya Formula 1 yakoze amateka yo kugurishwa miliyoni 18.8 $.

Lewis Hamilton ni umwe mu bakinnyi ba Formula 1 bamaze igihe bakina uyu mukino ndetse banawukozemo amateka akomeye cyane yakozwe na bake kuva watangira gukinwa.

Ubusanzwe uyu mukinnyi wa Formula 1 akoresha imodoka zitandukanye bigendanye n’izigezweho mu mukino. Mu 2013 yakoreshaga iya Mercedes W04 nubwo itamufashije kwitwara neza mu mwaka w’imikino.

Muri uwo mwaka Lewis Hamilton yasoje ku mwanya wa kane mu gihe yifuzaga gutwara irushanwa ku nshuro ya gatandatu. Icyo gihe ryegukanwa na Sebastian Vettel.

Iyi modoka yo muri uwo mwaka yashyizwe ku isoko ndetse inatezwa cyamunara igurwa miliyoni 18.7 $ ikuraho agahigo kari gafitwe na Ferrari yatwarwaga na Michael Schumacher yagurishijwe 13 $.

Nubwo yagurishijwe ako kayabo ariko ntabwo ariyo modoka igurishijwe menshi y’ibihe byose kuko mu 2013 hagurishijwe imodoka yo mu 1954 yatwarwaga na Juan Manuel Fangio ya Mercedes W196R yatanzweho arenga miliyoni 19 $.

Imodoka y’uyu mukinnyi yagurishirijwe mu Mujyi wa Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahaberaga isiganwa ribanziriza irya nyuma yasoje ari ku mwanya wa karindwi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *