Shaggy na Bruce Melodie bagiranye ibiganiro  muri  Amerika

Shaggy na Bruce Melodie baherutse gukorana indirimbo bise ’When she is around’ bahuye imbonankubone nyuma y’igihe bavugana kuri telefone ariko batarabonana amaso ku yandi.

Aba bahanzi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie ari yitabiriye ibitaramo agiye guhuriramo na Shaggy.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yavuze ko yishimiye guhura na Shaggy bakaganira ku mikoranire y’ahazaza.

Bruce Melodie aherutse kwerekeza muri Amerika aho agiye kuririmbana na Shaggy mu bitaramo bitegurwa na iHeart Radio.

Ibi bitaramo byiswe iHeartRadio Jingle Ball Tour bitegurwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Imari cyitwa Capital One, bizatangira tariki 26 Ugushyingo 2023 kugera tariki 16 Ukuboza 2023.

Bruce Melodie azaririmba mu bitaramo bibiri birimo ikizabera Dickies Arena yakira abantu ibihumbi 14 mu Mujyi wa Dallas ku wa 28 Ugushyingo 2023; iki gitaramo kizaririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.

Tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kizabera Amerant Bank Arena yakira abasaga ibihumbi 20 mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Ibi bitaramo bizagera mu mijyi 10 abahanzi bahanzwe amaso na benshi barimo Usher, Olivia Rodrigo, Nicki Minaj, SZA, Niall Horan, One Republic, AJR, Sabrina Carpenter, Flo Rida, Melanie Martinez, David Kushner.

Muri aba bahanzi Flo Rida ni we uzanyura mu mijyi myinshi aho igera kuri irindwi.

Usher azataramira Philadelphia na Detroit, Nicki Minaj azataramira Atlanta na Chicago, Olivia Rodrigo azataramira Los Angeles na New York.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *