Eddy Kenzo yashimiye  Perezida Museveni nyuma yo kubatera inkunga ya Miliyari 20

Umuhanzi  Eddy Kenzo kuri   uyu  wa mbere w’iki cyumweru yagiranye yagiranye  ibiganiro  byihariye  na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Eddy Kenzo wari ufite akanyamuneza mu nyandiko ye, yabwiye abamukurikira ko yahuye na Perezida Museveni baganira ku buryo habaho kuvugurura itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

Kuri iyi ngingo, Eddy Kenzo yavuze ko yanyuzwe n’igisubizo yakuye kuri Perezida Museveni wamwemereye ko agiye kwiga kuri iki kibazo akamenya uko giteye.

Ikindi Eddy Kenzo yatangarije abamukurikira, ni uko Perezida Museveni yemeye ubutumire mu nama bateganya kumumurikiramo ubuyobozi bwa Federasiyo y’abahanzi ba muzika na gahunda ihamye bafite.

Abahanzi bo muri Uganda bamaze igihe bagaragaza kutishimira uburyo ibihangano byabo bikungahaje abaturage nyamara bo ugasanga nta nyungu bibabyarira.

Ibi byatumye bamwe muri bo bahaguruka biyemeza kuzamura ijwi ryabo, kuri ubu bakaba barashinze federasiyo ibahuza ari nayo Eddy Kenzo ayoboye.

Iki kibazo si umwihariko w’abahanzi bo muri Uganda gusa kuko n’abahanzi bo mu Rwanda bahangayikishijwe no gukomeza kwicira isazi mu jisho nyamara ibihangano byabo bikungahaje rubanda.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *