Icyamamare Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben nawe yasesekaye mu Rwanda akubutse mu gihugu cya Canada aho amaze gukorera igitaramo kimwe na mugenzi we Kenny Sol nawe waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryashize ryo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.
Akigera ku kibuga cy’Indege cya Kigali “Kigali International Airport” aho yari ategererejwe n’imbaga nyamwinshi yiganjemo abanyamakuru bashakaga kugira byinshi bamubaza , Abakunzi be ndetse n’abakorana bya hafi nawe mu kazi, The Ben yakoze ikiganiro n’Itangazamakuru maze ababwira ko igitaramo avuyemo cyagenze neza cyane ndetse abanyarwanda batuye hariya babashije kwishima.
The Ben kandi yanongeye kuvuga ku ntambara ivugwa hagati ye na Bruce Melodie maze asubiza itangazamakuru agira ati “Abantu mudukunda mukwiye kwitegura igitaramo kizaba hagati yanjye na Bruce Melodie ndetse kikabera kuri Stade Amahoro igeze kure isozwa gukorwa ikazaba yakira abasaga ibihumbi 45 byose”
The Ben benshi benshi bakunze kwita “Gisamangwe” “Tiger B” benshi bari biteze ko bamubonana na Pamella yaje kumwakira ndetse bakagira ibyo bababaza ariko bategereje baraheba, Pamella ntiyigeze akandagira ku kibuga cy’indege kwakira The Ben nkuko no ku munsi wo kugenda atahageze, Ni mu gihe kandi aba bombi bitegura Ubukwe bwabo bugomba kuba muri uku kwa cumi n’abiri .
The Ben kandi yanabajijwe n’iba yaba agiye gukora indirimbo adahuriyemo n’umuntu “Single” asubiza ko biri mu nzira kandi bishobora kuba bigiye kuba vuba, The Ben yavuze ko kuba mugenzi we Meddy yaragiye mu njyana zo guhimbaza Imana “Gospel” atahisemo nabi cyane ko nabyo abishoboye, ndetse ko nawe bibaye ari umuhamagaro yakwisanga yabikoze.
Yantare Fayzo mu ikote ry’umukara niwe wari ushinzwe umutekano w’uyu muhanzi kuva ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali kugera ageze iwe mu rugo.
Nyuma yo gutaramira muri Canada mu gitaramo cyaherekeje Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda, The Ben agarutse i Kigali muri gahunda ziganjemo izo gutegura ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.
Ni ubukwe buteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center, aho umuntu asabwa kwishyura ibihumbi 10 Rwf kugira ngo abukurikirane imbonankubone anyuze ku rubuga.