Niyo Bosco Yasinye muri Kikac Music isanzwe ifasha Bwiza.

Nyuma y’igihe asa n’utagaragara cyane mu muziki, Niyo Bosco, yinjiye muri KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Bwiza.

Amakuru Kigalihit ifite ni uko Niyo Bosco na KIKAC Music bamaze kwemeranya imikoranire ndetse akaba yamaze gusezera muri ‘MetroAfro’ yabarizwagamo.

Umuyobozi wa KIKAC Music, Uhujimfura Jean Claude, yagize ati “Nibyo twamaze kumvikana ariko byinshi ku masezerano yacu nibaza ko atari iki gihe nabitangaza.”

Umuntu wa hafi wa Niyo Bosco, yatubwiye ko uyu muhanzi atigeze anyurwa no kuba mu gihe cy’amezi arenga abiri amaze muri ‘MetroAFro’ nta gihangano na kimwe bigeze bamukorera.

Hari amakuru avuga ko nyuma yo gutandukana na MIE Music yamwinjije mu muziki, yegerewe n’abantu benshi bifuzaga ko bakorana ariko bikagorana kuko hari ibyo batahuzaga.

Niyo Bosco afite album iri hafi kurangira ku buryo ubuyobozi bwa KIKAC Music buhamya ko abafana be bagiye gusubizwa nyuma y’igihe atabaha ibihangano bishya.

KIKAC Music ni sosiyete imaze kubaka izina mu gufasha abahanzi cyane ko yafashe umuhanzikazi Bwiza mu 2021 ikaba imugejeje ku rwego rw’umwe mu bagezweho mu gihugu.

Niyo Bosco we yamenyekanye mu ndirimbo nka Ubigenza ute, Piyapuresha,I shyano, Seka, Urugi n’izindi.

Ku rundi ruhande, Niyo Bosco na Bwiza bari basanzwe bakorana bya hafi kuko bafitanye indirimbo bise ‘Monitor’ iri kuri album ya mbere y’uyu muhanzikazi yise ‘My dream’.

Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music isanzwemo Bwiza

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *