
Kuri iki cyumweru ubwo shampiyona yo mu bwongereza yari igeze ku munsi wa kabiri aho ikipe ya Manchester nUnited yagombaga guhura n’ikipe ya Chelsea abafana biyo kipe mu Rwanda mbere yuko bajaya kureba uwo mukino bashimiye umugabow witwa Celestin ubutwari yagize bwo kurera abana be yatanywe n’umugore we bakiri bato.
Uwo muhango wabereye mu murenge wa Remera wari b witabiriwe n’itsinda rya bamwe mu bafana ba Manchester United mu Rwanda aho bakusanyije inkunga y’amafaranga ndetse bakanamuha bimwe mu bikoresho birimo ibiryamirwa n’ibyo byo kurya ndetse n’ibikorsho by’Ishuri byabo bana .
Mw’ijambo ry’uwari uhagarariye iryo tsinda akaba ari nawe wateguye icyo gikorwa yadutangarije ko ajya kumenya uwo Celestin bahuriye aho batuye mu Karere ka Gasabo ahetse umwna ukiri muto ariko akomeza kugenda amwigaho kugeza ubwo yaje kumwegera aho akorera umwuga wo kudoda inkweto maze amusobanurira uko ikibazo cye giteye bimutera agahinda nawe afata icyemezo cyo kubigenza kuri bagenzi be aho baje gufata Umwanya wo kuzamushimira ubutwari yagize cyo gufata izo nshingano zo kurera abana batatu yatanywe n’umugore we .
Muri uwo muhango kandi bamwe mu bafana ba Manchester baraho bamaze kumva amateka akomeye y’ubuzima Celetin abayemo benshi biyemeje gukomeza kumuba hafi aho bamwe bamwereye kuzamwishyurira Mutuelle de Sante z’abana be nawe ubwe ,kubishyurira amashuri umwaka uteha ndetse nabamwemereye kuzajya bamukamishiriza amata y’umwna muto afite w’umukobwa kugira ngo abashe kubaho mu buzima bwiza .
Mu kiganiro na Kigalihit Celestin yadutangarije ko ari mu byihsimno byinshi nyuma yo guterwa inkunga n’abafana ba Manchester United akaba yabasabiye umugisha kuko nubwo atajya akunda kureba umupira ubu kuri we agiye kwihebera iyo kipe kubera ko abafana bayo bamweretse urukundo rwo gukomeza kumuba hafi akaba yabashimiye cyane .
????????????????????????????????????