Abagabo bafashe umwana kungufu bakanamwica nabo bishwe bamanitswe

Mu gihugu cy’Ubuhinde abagabo bane bafashe umwana kungufu barangiza bakanamwica mu 2012 baraye bishwe bamanitswe.

Abagabo bane b’Abahinde bahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa umwe ari benshi no kumwica mu 2012 baraye bishwe bamanitswe muri bo hakaba harimo uwitwa Akshay Thakur, Vinay Sharma, Pawan Gupta na Mukesh Singh mu 2013 nibwo bari bakatiwe igihano cy’urupfu.

Aba bagabo bahawe iki gihano muri gereza yo mu murwa mukuru yitwa Tihar, iki gihano ni ubwa mbere gitanzwe mu Buhinde kuva mu 2015 aho umukobwa bahohoteye yishwe n’ibikomere hashize iminsi afashwe ku ngufu n’abagabo batandatu icya rimwe bari mu modoka ya bisi iri kugenda.

Iki gikorwa cyateye umujinya rubanda ndetse gituma Ubuhinde buvugurura amategeko ahana ibi byaha aho uyu mukobwa w’imyaka 23 wari umunyeshuri mu ishami rya physiotherapy, itangazamakuru ryamuhaye izina rya Nirbhaya “utagira ubwoba ” kuko atagombaga gutangazwa umwirondoro.

Abantu batandatu barafashwe nyuma y’ubu bugizi bwa nabi. Umwe muri bo, Ram Singh, basanze yapfuye ari muri gereza mu 2013, bivugwa ko yiyahuye aho undi yari umusore w’imyaka 17 ubwo ibyo byabaga, yarekuwe mu 2015 amaze imyaka itatu afunze, igifungo kiruta ibindi mu Buhinde ku bana.

Bagiye kwicwa, umutekano wari ucunzwe cyane hanze y’iyi gereza ahari hongerewe abapolisi n’ingabo kugira ngo bakaze umutekano aho itsinda ry’abantu bari bitwaje ibyapa bari hanze y’iyi gereza bahise batangira kugaragaza ibyishimo babwiwe ko iby’abo bagabo bane byarangiye bamwe baririmbaga bati “urupfu ku bafata ku ngufu” abandi bafite ibyapa bishimira ubutabera.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *