Abahanzi bashyizwe igorora hagiye kwongera gutwanga ibihembo ku bahanzi bitwaye neza

Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda havugwa  amarushanwa yo guhemba abahanzi ibyo benshi bazi nka Salax Award  ariko cyaje kuzimira burundu bishyira mu rwikekwe abahanzi nyarwanda bari batangiye gukora cyane kugira ngo barebe ko bakwegukana bimwe bihembo byahatanirwagamo .

Kuri ubu mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ibihembo ku bahanzi bazajya baba bitwaye neza mu mwaka mucyo Music Award Rwanda igiye kuzajya itanga ibihembo kw’ikubitiro mu mpera z’uyu mwaka izatangira .

Nk’uko bigaragara ku ibaruwa itumira abanyamakuru mu nama n’abanyamakuru izavuga kuri ibi bihembo ‘Music Awards Rwanda’ giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 saa Saba kugeza saa Cyenda z’amanywa kuri Galaxy Hotel mu Kiyovu. Abanyamakuru bazasobanurirwa bwa mbere byinshi kuri ibi bihembo bigiye kugenerwa abahanzi bitwaye neza mu muziki wa hano mu Rwanda.

Nk’uko binagaragara kandi ku itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze  ‘Music Awards Rwanda’ yashyizweho mu rwego rwo kuzamura imikorere y’abahanzi no kuzamura muzika y’abahanzi bo mu Rwanda binyujijwe mu guhemba abitwaye neza guhiga abandi bityo bikazatera ishyaka abahanzi ryo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Rwanda Music AwardsItangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze

Ibi bihembo ‘Music Awards Rwanda’ bizajya bitangwa buri mwaka mu birori ngarukamwaka. Ku ikubitiro ibi bihembo bigiye gutangwa bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 bizatangirwa mu birori bizaba tariki 1 Ukuboza 2018 muri Kigali Serena Hotel. Uburyo abahanzi bazashyirwa mu by’iciro byo guhatanira ibi bihembo bya’Music Awards Rwanda’ ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’ibi bihembo bizatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru kizakorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *