
Kuri icyi cyumweru tariki ya 19 kanama nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagama yagiranye ibganiro n’urubyiruuko rusanga 2500 mu nzu ikorera Umuryango FPR Inkotanyi I Rusororo
Mu mpanuro ze zikomeye, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kureberera inshuti n’abavandimwe bishora mu biyobyabwenge kuko byica ahazaza habo ah’imiryango n’igihugu cyabibarutse.
Umukuru w’Igihugu yibukije urubyiruko ko rukwiye gukoresha ubwenge bwarwo kuko mu gukora ibyubaka igihugu. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko binyuze muri gahunda yiswe ‘Meet the President’.
Mu bibindi nyakubahwa Perezida kagame yasezeranyije abahanzi baraho nuko azabakorera ubuvugizi bakabona ahantu hisanzuye bazajya bakorera ibitaramo kugira ngo urubyiruko narwo rujye rubasha kwidagadura kandi na bahanzi babashe kwinjiza amafaranga avuye mu mpano zabo .
Muri iki kiganiro cyahuje urubyiruko na Perezida Kagame, hagaragayemo abahanzi batandukanye basanzwe bakomeye mu gihugu harimo Ama G The Black, Bruce Melody, Christopher, Oda Paccy, Phiona, Active, Peace, Social Mula, Buravan, Charly na Nina n’abandi.
Nyuma yicyo kiganiro cyahuje urwo rubyiruko na Perezida Kagame hakurikiye umuhango wo gusangira ndetse no gutaramana n’abahanzi bari bitabiriye icyo gitaramo aho Bruce Melody, Charly na Nina ndetse na Yvan Buravan na bandi bahanzi bari kuri gahunda bataramye biratinda ari nako ababishoboye basoma ka manyinya