Abahatanye na Liliane muri Miss World basuye imfubyi

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World, kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ugushyingo 2018, basuye ikigo cy’impfubyi cyo mu Mujyi wa Sanya, bafasha abana baharererwa gususuruka basabana na bo.

Irushanwa rya Miss World ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo ni rimwe y’ubwiza akomeye ku Isi, uyu mwaka ryahuje abakobwa bo mu bihugu bisaga 120 birimo n’u Rwanda ruhagarariwe na Iradukunda Liliane.

Mu bikorwa bikomeye abahataniye iri kamba bakora harimo ibijyanye n’irushanwa, gukuramo amasomo azabafasha mu bihe bitandukanye by’ubuzima no gutanga icyizere mu baturage b’aho riba ryabereye ari n’imwe mu mpanzu zatumye bagenderera ikigo cy’imfubyi cyo mu Mujyi wa Sanya iri rushanwa riri kuberamo.

Ubuyobozi bw’irushanwa rya Miss World bwatangaje ko “Abakobwa bahataniye ikamba bakozwe ku mutima n’ibi bihe, bakishimira gusura aba bana ndetse bakazabyibuka babiha agaciro mu buzima bwabo bwose kuko ari ibihe bicisha bugufi.”

Nyampinga w’u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss World yashyizwe mu itsinda rya cyenda, ari kumwe n’abakobwa bo mu bihugu bya Indonesie, u Bwongereza, Albania, Malysia, Kazakhstan na Malaysia.

Abahatanye na Iradukunda Liliane muri Miss World basuye ikigo cy’imfubyi

Iri rushanwa rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be bacumbikiwemo.

Miss Iradukunda Liliane aherutse kwandika asaba Abanyarwanda n’abandi bakurikira irushanwa kumushyigikira bamutora ku mbuga nkoranyambaga za Miss World kugira ngo azabashe kuza mu myanya y’imbere abe yanakwegukana ikamba.

Manushi Chhillar ufite ikamba rya Miss World iheruka yifatanyije n’abazavamo umusimbura

Aba bakobwa bakozwe ku mutima n’abana basuye barimo n’abafite ubumuga

Basabanye n’abana basanze mu kigo cy’imfubyi

Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko aba bakobwa bagiranye ibihe byiza n’aba bana

334 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.