Abakinnyi 11 b‘ibihe byose kuri Rwatubyaye Abdul uhamya gutandukana n’ikipe ye, ibyo kugaruka gukina mu Rwanda, ikintu gihora kimubabaza

Myugariro w’umunyarwanda usoje amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids, avuga ko gusubira gukina Colorado Rapids muri Amerika bigoye, ni mu gihe ngo no kugaruka mu Rwanda atabitekereza kuko ataragera mu gihe cyo gusoza gukina.

Mu ntangiriro za 2019 nibwo yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Kansas City muri Amerika, imugurisha muri Colorado Rapids nayo yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks FC.

Mu kiganiro twagiranye uyu musore wasoje amasezerano ye, avuga ko kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe bisa n’ibigoye kuko iyo ari ibiba biba byarabaye, bityo ko abamuhagarariye barimo kumushakira andi makipe ku mugabane w’u Burayi.

Ati“mvugishije ukuri gusubira muri Rapids ntabwo biri muri gahunda, kubera ko iyo ndangije amasezerano tuvugana mu kwa 11 cyangwa mu kwa 10, ariko ubu ntabwo byigeze bibaho ariko hari ibiganiro n’andi makipe ntatangaza ubu, harimo ayo muri Amerika n’umugabane w’u Burayi. Sinayavuga ubu kuko nta biganiro byimbitse biraba.”

Yavuye mu Rwanda agiye muri Kansas City nayo ihita imugurisha muri Colorado Rapids yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks

Ahamya ko kugaruka gukina mu Rwanda nk’uko bamwe muri bagenzi bajya babigenza, nta gahunda yabyo afite kuko ngo igihe cyo gusoza gukina ntikiragera ku buryo yaba aje gusazira mu Rwanda.

Ati“kuva nasohoka nta kipe yo mu Rwanda irongera kunyegera ngo ngaruke kuyikinira. Nakunze kubivuga cyane ntabwo mu Rwanda harongera kuba amahitamo yanjye yo kugaruka ngo nkine, urwego ngezeho ndacyafite igihe, ntabwo wenda ngeze mu gihe cyo gusoza gukina ku buryo nafata umwanzuro wo kuwagaruka, biramutse binabayeho ntabwo niteguye kubikora.”

Mu bakinnyi b’abanyarwanda amaze gukinana nabo, yatoranyije 11 beza be ariko we yikuramo, ni ikipe avuga ko yatozwa na Mashami Vincent, yakinisha sisiteme ya 3-4-3.

Umunyezamu: Kwizera Olivier(APR FC n’Amavubi)

Ba Myugariro: Nirisarike Salomon(Amavubi), Manzi Thierry(Rayon n’Amavubi) na Usengimana Faustin(Rayon n’Amavubi)

Abakina hagati: Rusheshangoga Michel(APR FC n’Amavubi), Rutanga Eric(Rayon n’Amavubi), Yannick Mukunzi(APR FC, Rayon n’Amavubi) na Djihad Bizimana(Amavubi)

Ba rutahizamu: Manishimwe Djabel(Rayon n’Amavubi, Muhire Kevin(Rayon n’Amavubi) na Kagere Meddie(Amavubi)

Uko baba bahagaze mu kibuga(twagerageje gushaka imyenda isa n’iyo amakipe bakinira uyu munsi yambara)

Urugendo rwe muri ruhago

Urugendo rwe muri ruhago yarutangiye muri 2010 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC. Muri 2013 APR FC yamwohereje mu Isonga FC akinamo umwaka umwe muri 2014 APR FC imuzamura mu ikipe nkuru, muri 2016 ahita yerekeza muri Rayon Sports.

Akimara gusinyira Rayon Sports yaje kubirirwa irengero, aho yaje kugaruka muri 2017. Yaje gutandukana na Rayon Sports mu ntangiriro za 2019 yerekeza muri muri Kansas City muri Amerika, imugurisha muri Colorado Rapids nayo yahise imutiza muri Colorado Springs Switchbacks FC.

Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n’intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y’abakinnyi n’abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n’umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y’ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n’abafana b’iyi kipe ndetse n’abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.

Umukino atazibagirwa mu buzima bwe ni umukino wabaye ku wa 27 Gashyantare 2016, ubwo APR FC yari yakiriye Mbabane Swallows i Kigali mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, Mbabane Swallows yari yabatsindiye iwayo 1-0, APR FC yaje kuyitsinda 4-1 Rwatubyaye atsindamo 3(hat-trick).

Umukino yatsinzemo Mbabane Swallows 3 ni wo mukino wamushimishije

Ubizima bwe bwite

Rwatubyaye Abdul yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Gitega akaba ari umuhungu wa Moment Ally na Uwimana Amina Queen. Abdul Ni umuhererezi mu muryango w’abana 3 abahungu 2 n’umukobwa umwe.

Ntabwo yigeze agira amahirwe yo kumenya se umubyara kuko yamenye ubwenge abana na mama we gusa, ikintu kimubabaza mu buzima ni ukuntu yaje kwitaba Imana Abdul akiri muto.

Ati“Kubura mama wanjye, nicyo kintu cyambabaje mu buzima bwanjye na n’uyu munsi. Yapfuye nk’iri muto cyane, nifuza ko ubu yakabaye ahari.”

Ni umusore ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, aho avuga ko byose bifitanye isano n’umubuzima bwe, harimo ibyo kwibuka mama we, icy’igihe yavukiye. Ni ibishusnyo yashyiriyeho mu Misiri, Turikiya n’Amerika, bifite agaciro k’amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 3 by’Amadorali y’Amerika.

Ntarashaka ariko ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyarwandakazi, Hamida wibera muri Indonesia.

Mu myaka amaze akina ruhago ntavuga icyo amaze gukuramo nyirizina, ariko kuba uyu munsi asoje gukina ataba mu bukode ndetse anafite imodoka ye ni kimwe mu byo yagezeho. Akunda imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover.

Rwatubyaye Abdul afite ibishushanyo byinshi ku mubiri we, gusa byose bifite ubusonaburo

Ni umusore uba utuje

Kubura mama we akiri umwana ni kimwe mu byamubabaje

1,024 total views, 3 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.