
Ikipe ya Mukura VS yakiriwe neza mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho yiteguye gutangira urugendo rwa CAF Confederation Cup ihangana na Free State Stars, ikipe yemeza ko igiye gutungura abatayiha amahirwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club izakina umukino ubanza w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, ‘CAF Confederation Cup’ bazahanganamo na Free State Stars.
Iyi kipe yo mu karere ka Huye ifite amahirwe yo guhanganira na Free state stars FC ku kibuga idasanzwe yitorezaho kuko isanzwe ikinira kuri Goble Park y’i Bethlehem, stade itemerewe kwakira imikino y’amarushanwa ya CAF.
Ibi byatumye nabo bakora urugendo rw’ibilometero 279 berekeza i Johannesburg aho bazakinira kuri Bidvest Stadium yakira abantu ibihumbi bitanu isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya Bidvest Wits Football Club.
Kapiteni wa Mukura VS Ciza Hussein Mugabo yabwiye IGIHE ko uyu mukino ushobora kubahindurira ubuzima kuko bawiteguye neza.
Ati “Tuzi neza ko tudahabwa amahirwe. N’abo tuzahangana barabizi ko igitutu ari bo kiriho. Twe tuje hano kugaragaza ubushobozi bwacu kandi tuzatungura Afurika yose”.
Akomeza agira ati “Uyu ni umukino ushobora kuduhindurira ubuzima kuko uzakurikiranwa n’abatoza benshi n’abashinzwe gushakira isoko abakinnyi batandukanye. Turifuza kwigaragaza kuko uburyo Free State ikina twarabwize. Tuzafunga impande kuko nizo bakoresha cyane ubundi twongere imbaraga hagati mu kibuga.”
Iyi kipe iri mu mwuka mwiza icumbitse kuri Hotel Auckland Park iri hafi y’icyicaro cy’ibiro ntaramakuru bya Afurika y’epfo (South African Broadcasting Corporation).