
SKOL Fly Cycling Club, ikipe iterwa inkung n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda (SKOL Brewery Ltd), iri mu Bubiligi aho yitabiriye amarushanwa abafasha gukomeza gushaka ubunararibonye no gutinyuka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, hakinaga icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, Mugisha Moise asoza ku mwanya wa 44 nyuma yo kwitwara neza mu muzenguruko (Circuit) iri rushanwa ryakinirwagamo.
Isiganwa ry’uyu wa Kabiri ryari rifite intera ya kilometero 117 bakoraga bazenguruka mu mujyi wa Wachtebeke bagakora inshuro icumi (10 laps).
Muri uku kuzenguruka, Mugisha Moise yakoze inshuro enye (4 Laps) ari uwa mbere ariko nyuma baramufata birangira asubiye mu gikundi (peloton) asangamo Mutabazi Cyprien na Niyonshuti Jean Pierre mu gihe Dukuzumuremyi Ally yahise afata umwanzuro wo kuva mu gikundi ajya guhiga abari imbere (Break Away) mu isiganwa yari rifite umuvuduko rusange wa kilometero 42 mu isaha (42km/h).
Imbaraga zaje gusa n’aho zibaye nke ku basore b’u Rwanda bitewe no gutwara mu muyaga, imihanda mito bigoranye gukata amakoni udasanzwe uhatwara bityo birangira Ally Dukuzemuremyi wari wagiye gushaka abagiye asoje ku mwanya wa 39.
Mugisha Moise yaje ari uwa 44, Mutabazi Cyprien 52 na Niyonshuti Jean Pierre waje inyuma y’igikundi cy’isiganwa ryakinwaga ku munsi waryo wa gatatu kuva tariki ya 13 Nyakanga 2019.
