
NKuko kigalihit yakomeye kugenda ibagezaho uko igikorwa cyo gutoranya abakobwa batanu bazahagararira intara y’amajyaruguru cyagenda gisojwe babonetse.
Nkuko tubikesha abateguye iri rushanwa rya Nyaminga w’U Rwanda 2019 byari bigoye cyane gutoranya aba bakobwa kuko mu majyaruguru abakobwa baje kwiyandikisha ari benshi kuko ku munota wa mbere abakobwa baje kwiyandikisha bari 32 ariko abagera kuri 17 basanze batujuje ibyasabwaga bityo abanyamahirwe 15 barakomeza.
kw’isaha ya Saa Munani nibwo abo bakobwa bose umwe umwe batangiye guca imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na
Michelle Iradukunda, Mtesi Jolly ndetse na Marie France Uwase .katangiye kumva imishinga y’abakobwa bose maze biza kurangira abakobwa 5 muri 15 bagihitse bagenzi babo baba aribo bakomeza mu ntara y’amajyaruguru .
Dore amazina y’abakobwa batanu bazahagararira intara y’amajyaruguru :
Teta Mugabo Ange Nicole, Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Ricca Michaelle na Umunezero Adeline
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul/www.kigalihit.rw
609 total views, 1 views today