Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga babanje gusokozwa mbere yuko ikamba ritangwa (Amafoto)

Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze gusoza imyiteguro y’ingenzi irimo no kwitegurira umugoroba wa nyuma w’irushanwa mu birori bikomeye bigiye kubera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2019.

Aba bakobwa bari bamaze ibyumweru bibiri bari mu mwiherero wabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata, abagera kuri 15 babashije kurenga ijonjora ryawubereyemo babanje kunyura rwagati mu Mujyi wa Kigali kwisokoresha ndetse basangira ikinyobwa cya nyuma mbere yo kwerekeza i Rusororo.

Basokorejwe muri Keza Saloon yemereye Nyampinga w’u Rwanda kumwitaho mu gihe cy’umwaka amara yambaye ikamba. Usibye gutunganywa umusatsi banakorewe andi masuku no kwirimbisha bizwi nka ’pedicure’ na ’manicure’.

Bose mu mafoto wabonaga ko bafite akanyamuneza ko kugera ku munsi wa nyuma utangirwaho ikamba. Nyuma banasangiye icyo kunywa cya nyuma mbere yo kujya mu yindi myiteguro ya nyuma irimo kwambara ibanziriza ibirori.

Nyampinga w’u Rwanda aramenyekanira rimwe na Nyampinga wakunzwe cyane muri iri rushanwa mu gihe andi makamba yo yamaze kubona ba nyirayo havuyemo ay’ibisonga na yo ari butangwe.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019, ni bwo bahuriye mu musangiro na bamwe muri bagenzi babo batowe mu mwaka ushize nyuma yo guhiga no guhigura mu gitaramo cy’imihigo mvarugamba na njyarugamba.

Muri uyu musangiro wo mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 hatangiwe amakamba atatu arimo irya nyampinga uberwa n’amafoto, uw’umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be.

Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero imwe.

Abambitswe amakamba muri iryo joro ntibikuraho ko bashobora no kwambikwa andi ateganyijwe gutangwa uyu munsi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *