
Igikorwa cy’ijonjora rusange giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mutarama 2019 muri Expo Grounds i Gikondo aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bibiri [2000 Frw] n’ibihumbi bitanu [5000 Frw] ku bashaka gukurikirana iri rushanwa bahibereye.
Mbere gato y’uko hatoranywa abakobwa 20 bakomeza, abandi 17 bakabaharira ikibuga, bose uko ari 37 baraye bakoze imyiteguro ya nyuma yo kwiyerekana [catwalk] imbere y’abagize akanama nkemurampaka n’abandi bantu batandukanye bari bwitabire iki gikorwa barimo n’ababashyigikiye.
Ubuyobozi butegura irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda butangaza ko amajonjora y’ibanze mu Ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali yagenze neza muri rusange bityo bakaba bizeye ko ari ko bizagenda no mu bindi byiciro by’irushanwa.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryaciye agahigo ko kwitabirwa ku bwinshi n’abakobwa kuko habaruwe abagera kuri 340 biyandikishije mu bice bitandukanye gusa abagize akanama nkemurampaka bakemeza ko abagera kuri 37 ari bo bujuje ibisabwa bagomba kuryinjiramo.
Ijonjora ritegerejwe uyu munsi rigomba gusiga abakobwa 17 basezerewe hagakomeza 20 bazajyanwa mu mwiherero riragirwamo uruhare n’abagize akanama nkemurampaka nubwo hari umukobwa umwe mu bahatana wamaze kubona itike bishingiye ku gutorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Itora ryatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018, mu minsi ine ryari rimaze riba hayoboye uwitwa Mwiseneza Josiane, kizigenza mu kuvugwa cyane no gushyigikirwa n’imbaga nyinshi, bishobora guhita bimuhesha amahirwe yo gukomeza nta kindi kigendeweho.