
Inzu ikora ibijyanye n’amashusho n’amafoto ya Fujifilm yubatse ikirwa kizajya kiruhukirwaho n’abantu bahuje umwihariko wo gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Instagram.
Iki kirwa cyubatswe n’ishami rya Fujifilm muri Australia, nyuma yo kubona ko abaturage bo muri iki gihugu bajya mu biruhuko bagamije gufata amafoto yo gusangiza abandi kuri Instagram.
Iki kirwa cyiswe Fuji Island gifite umwihariko wo kuba hari ahantu henshi heza ushobora gufatira amafoto, amafunguro y’umwihariko ndetse na hoteli y’inyenyeri eshanu.
Igitangaje ariko nk’uko 7Sur7 yabyanditse, ni uko ikirwa cya Fuji cyakira abantu umunani gusa, kandi buri mukerarugendo ashobora guherekezwa na gafotozi wamufasha mu gufata amafoto.
Abifuza gutemberera kuri iki kirwa basabwa kubanza kuzuza inyandiko iri ku rubuga rwa Fuji, nayo igahitamo abemerewe kujyayo. Kwiyandikisha bizarangira tariki ya 7 Ukuboza.