
Royo entertainment ni kompanyi nshya itegura ibitaramo mu gihugu hose iyi kompani ibazaniye ibitaramo bise the entertainment industry Night bizajya bihuriza hamwe ibyamamare na abafana .
Mu kiganiro n’umuyobozi wa Royo Entertainment Bwana Rwema Denis wahoze akora mu nzu ifasha abahanzi ya The mane ariko kuri ubu akaba asigaye yikorera nyuma yo gusezera muri the Mane .
Yagize ati” nyuma yo kubona ko mu rwanda abahanzi badakunze guhura n’abafana babo ngo basabane basangira ndetse banabyina indirimbo zabo nahisemo gutegura ibitaramo nise the Entertainment Industry Night aho nzajya mpurizaha hamwe ibyamamare bitandukanye muri muzika ,Siporo,sinema ndetse n’itangazamakuru bagasabana ari nako banafata amafoto y’urwibutso .
Yakomeje agira ati ” ibi bitaramo nzabigira ngarukakwezi kugira ngo abahanzi bose bazabone umwanya uhagije wo gusabana na bakunzi babo .
Ku nshuro ya mbere ibi birori bya Entertainment Industry Night bizabera muri Wakanda Villa Kabeza, ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019 aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bakunzi b’ibyamamare binyuranye.
Kuri uwo munsi wa mbere icyo gitaramo kizayoborwa na MC Tino ari kumwe na Ndimbati ndetse na Karol .
