Abantu 3 mu bakekwaho kwiba umusarani wa zahabu mu bwongereza batawe muri yombi

Nyuma y’uko igipolisi  cyo mu bwongereza gitariye muri yombi abagabo babiri bakekwaho  kwiba  uwo  musarani uri mu ikunzwe kandi ihenze  kwisi.abandi bantu batatu batawe muri yombi na polisi ikomeje guhiga umusarani ukoze muri zahabu wibwe.

Ni umusarani w’ubugeni ukoze muri zahabu gusa ufite agaciro ka miliyoni 6 z’amapawundi

Wibwe mu kwezi gushize kwa cyenda mu nyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza.

Abagabo batatu b’imyaka 34, 35 na 36 b’ahitwa Oxford batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu kwiba uyu musarani utangaje kandi w’agaciro.

Kompanyi ifite ubwishingizi bw’iyi nyubako yatangaje igihembo cy’amapawundi £100,000 ku wagarura cyangwa akagaragaza aho uyu musarani uri.

Uyu musarani bitaga ‘America’ wari mu bimurikwa by’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan, abawusuraga bakaba barashoboraga no kuwukoresha bikiza imyanda yo mu mubiri.

Polisi ivuga ko kwiba uyu musarani “byangije inzu bikanahateza umwuzure” kuko wari ushinze muri iyi nyubako.

Iyi nyubako yo mu kinyejana cya 18 iri mu hantu ndangamurage ku isi, aha ni naho havukiye Winston Churchill wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu kwezi kwa munani, umugabo witwa Edward Spencer – umuvandimwe wa Churchill – uyobora ahari iyi nyubako, yavuze ko yizeye neza umutekano w’iki gihangano.

Uyu mugabo yakomeye ko  umuntu wese waqgerageza guheza uwo musarani atari ibintu  byamworohera

inyubako yitwa Blenheim Palace iri Oxfordshire mu Bwongereza. yibwemo umusarani wa zahabu

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *