
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 kamena 2019 nibwo ikigo cy’itumanaho cya AirtelTigo cyashyikirije ibihembo abanyamahirwe ba mbere batsinze muri poromosiyo nshya yazaniye abafatabuguzi bayo yitwa ‘Byuka uri Millionaire’.
Hashize iminsi mike Airtel itangije poromosiyo yiswe ‘Byuka uri Millionaire’ aho buri mufatabuguzi wese w’iyi sosiyete asabwa gukoresha serivisi za Airtel money cyangwa Tigo cash nko kwohereza amafaranga, kwishyura serivisi zitandukanye, kugura amakarita yo guhamagara… ubundi agahita ajya mu mubare wabashobora gutsindira amafaranga.
Uyu muhango wabereye cyicaro gikuru cya Airtel Mu murenge wa remera Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigaliaho hahembwe ku mugaragaro abanyamahirwe 20 bambere batsindiye ibihumbi 25 (25000Frw) buri umwe nk’igihembo gitangwa buri munsi.
Hategerejwe kumenyekana abandi banyamahirwe bazegukana miliyoni 2 nk’ibihembo bitangwa buri cyumweru n’abandi 10 bazegukana ibihembo bitangwa mu kwezi.
Umunyamahirwe witwa Karegeya Alphonse yavuze ko yamenyeye iyi poromosiyo ku butumwa bugufi Airtel yohereza abakiliya bayo kuri telefoni, yavuze ko nta kintu kidasanzwe yakoze ngo atsindire ibihumbi 25 by’umunsi, uretse kugura ikarita yo guhamagara n’umuriro ndetse no kohererezanya amafaranga akoresheje Airtel Money.
Gakuru Philippe ushinzwe ibicuruzwa muri Airtel Money avuga ko kuva bahuza Airtel na Tigo hari bamwe bagize ngo Tigo Cash yarahagaze ariyo mpamvu batekereje iyi poromosiyo kugirango bongere babashishikarize kuyikoresha hamwe na Airtel money, bikaba kandi biri mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakiriya babo babafasha kwiteza imbere.
Uyu muyobozi yakomeje ashimangira ko ntakidasanzwe umukiriya asabwa kugirango yinjire muri iyi poromosiyo usibye gukoresha Airtel money na Tigo cash, anatangaza ko nimero ihamagara abatsinze mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe ari 0722123123.
Iyi poromosiyo yatangiye taliki 31 Gicurasi 2019 ikazamara amezi atatu aho buri munsi hatsinda abanyamahirwe 20 buri cyumweru hagatsinda 2 na buri kwezi 10.