
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 8 Ugushyingo 2018 mu nyubako ya Kigali Convention Center ku Kimihurura habereye umuhango ngarukamwaka wo gutanga bihembo ku banyamakuru bahize abandi bizwi “Rwanda Development Journalism Awards”
Uyu muhango nubwo wabaye ku mugoroba cyane wari watangiye mu gitondo aho abayobozi barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa RGB Dr Usta Kayitesi babanje kugirana ibiganiro n’abanyamakuru aho baganiriye kw’iterambere ry’intangazamakuru mu Rwanda .
Ubusanzwe igikorwa cya Rwanda Development Journalism Awards gitegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 2012 aho buri mwaka bahemba abanyamakuru bahize bandi mu gukora inkuru nziza .
Kuri iyi nshuro ibihembo ibihembo 27 nibyo byatanzwe mu rwego rwo gushimira abanyamakuru bitwaye neza umuhango wabereye muri Kigali Convention Center ukitabirwa n’abanyamakuru benshi baje kwirebera bagenzi babo uko bagiye barushanwa mu byiciro bitandukanye .
Mu Ijambo rye Umushyitsi Mukuru akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, yashimye uruhare rw’itangazamakuru mu kwihutisha iterambere no kugera ku cyerekezo 2063, avuga ko impamvu y’ibi bihembo ari ukongera ubunyamwuga no gushishikariza abanyamakuru gukora umwuga bawukunda.
Ibihembo byatanzwe mu buryo bukurikira:
Inkuru nziza y’Umwaka (News Reporting Award)Karinijabo Jean de Dieu ukorera/Radio&Tv1.
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuri RadioMwanafunzi Ismael/Radio Rwanda(RBA)
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Kurengera ibidukikije (Environment Reporting Award)
1. Hakizimana Jean Paul/IGIHE
2. Rabbi Malo Umucunguzi/IGIHE
Umunyamakuru uvuga neza amakuru kuri TVPaul Rutikanga/TV Rwanda(RBA)
Inkuru icukumbuye (Investigative)Nzabandora Théogène/Radio&Tv Izuba
Feature Documentary(Inkuru ikusanyije)Nshimyumukiza Janvier/IMVAHO NSHYA
Umunyamakuru wateguye akanabaza ibibazo neza (Interview of the Year)Girinema Philbert /IGIHE
Umunyamakuru wafashe amashusho meza(Video Journalism)Muhire Aristide/RTV (RBA)
Umunyamakuru wafashe amafoto meza (Photo Journalism category)Kwizera Emmanuel/The New Times
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubukungu(Business, Finance and Economics Journalism Award)Iriza Diane/RBA
Ikiganiro cy’imikino gihiga ibindi(Sports Journalism Award)Urubuga rw’imikino/Radio Rwanda(RBA)
Ikiganiro gihiga ibindi (Talk Show Award)Imboni musesenguzi cya Jean Pierre Kagabo/RBA
Radio y’Abaturage ihiga izindi(Community Radio of The Year)Radio Huguka
Radio yahize izindiRadio Rwanda (RBA)
Televiziyo ikunzwe kurusha izindiTeleviziyo Rwanda (RTV)/ RBA
Ikiganiro cy’imyidagaduro gikunzwe kurusha ibindi(Entertainment Show)Amahumbezi/RBA
Ikinyamakuru gikunzwe kuruta ibindi byandikirwa kuri internetIGIHE.com
Umunyamakuru w’umugore wahize abandi (Female Journalism of the Year)Iriza Diana/RBA
Ibyiciro byihariye
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku bumwe n’ubwiyunge(Unite and Reconciliation Award)Ntakirutimana Alfred/Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku Buringanire n’abana (Gender, Children reporting Award)1. Umuhoza Honnore/Radio&Flash TV
2. Ishimwe Rugira Gisele/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT and Telecominication Award)Karinijabo Jean de Dieu /Radio&Tv1
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza y’Ubuzima (Health Reporting Award)Mutuyezu Jean Claude/RBA
Umunyamakuru wakoze inkuru mu Kinyarwanda cyiza (Ikinyarwanda Kinoze Award)Hakizimana Malachie/Kigali Today
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku muco (Culture Promotion Award)Kanamamugire Emmanuel/Top Africa News
Umunyamakuru wakoze inkuru nziza ivuga ku gutanga serivisi inoze (Service Delivery promotion Award)Mbonyumugenzi Jean Bosco/Impamba.com
Umunyamakuru umaze igihe mu mwuga, waranzwe n’ubunyamwuga, ubuhanga..(Lifetime achievement Award)Amabilisi Sibomana/wahoze akorera Radio Rwanda
Umunyamakuru w’Umwaka(Journalist of the Year)Kalinijabo Jean de Dieu/Radio&Tv1
Amafoto :Nsanzabera Jean Paul