
Uyu munsi Kigalihit.rw twabegeranije bamwe mu byamamare byabanyarwandakazi bazwi cyane yaba kumbuga nkoranyambaga, abakina film, nabandi.
abenshi baziko ari abakobwa nyamara baribarutse ndetse bamwe bafite n’Abana bakuru.
KANDA HANO UREBE VIDEO
1. AGASARO SANDRINE (SACHA KATE)

Agasaro Sandrine ni umunyarwandakazi wamamaye kwizina rya Sacha Kate,
akaba yaranamenyekanye cyane kubera kujya mumashusho y’Indirimbo
zitandukanye nka Saa moya ya Bruce Melody, akaba kandi yaranamenyekanye
nkumwe mubafite iduka ry’Imyenda yambika ibyamamare bitandukanye.
Sacha Kate wamamaye kumbuga nkoranyambaga
2. MUKAYIZERA DJALIA (KECAPU)

Kecapu izina rye ryatangiye gutumbagira cyane mu 2019 muri film ica
kurubuga rwa YouTube yitwa Bamenya, akaba ari umwe mubakinnyi ba mwamba
muriyi film ndetse akaba yaraje gutoranywa mumarushanwa yabakinnyi ba
cinema bakunzwe cyane kurusha abandi mumwaka wa 2019-2020 mu irushanwa
rya Rwanda International Movie Awarad.
Kecapu ukunzwe cyane nawe abenshi muri iyiminsi
3.ISIMBI ALLIANCE (ALLIAH COOL)

Alliance yamamaye cyane muri film yakunzwe nabatari bake hano mu
Rwanda yitwa RWASA akaba kandi yarakunze kugaragara mumashusho
y’indirimbo zitandukanye nka Agatoki kukandi ya Shizzo bianavugwa ko
bakundana.
Alliance wamamaye muri film RWASA
4.NADEGE UWAMWEZI (NANA CITY MAID)

Nana ni umwe mubakinnyi-kazi beza ba cinema u Rwanda rufite, akaba
ari umwe mubakinnyi bamaze kuba kimenyabose kubera gukina ama film
menshi atandukanye kandi agakundwa. twavuga nka Catheline, City maid,
nizindi zitandukanye. Nana si uwavuba muri Showbizz dore ko yabanje
kuririmba mu itsinda ryiyitaga THE QUEENS mu myaka ya za 2011.
Nana ukina muri city maid
5. BIJOUX (BAMENYA SERIES)

Bijoux ni Umwe mubakinnyi-kazi ba cinema baharawe nabatari bake hano
mu rwanda, nawe akaba yarakinnye ama film menshi atandukanye, ndetse
akaba yaramamaye nka Milk, Bijoux muri Bamenya itambuka kuri YouTube
nizindi nyinshi. nawe akaba ari kuri uru rutonde.
Bijoux wo muri Bamenya
Hari nabandi benshi tutagarutseho kuko twabavuzeho munkuru zacu zatambutse, nka Nikuze ukina muri City Maid, Young Grace, nabandi benshi.
8,193 total views, 1 views today