
Abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye umwaka ushize batsinze neza ibizamini bya leta ugereranije n’ab’umwaka wari wabanje.
Ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu 2019, yagaragaje ko abakoze umwaka ushize batsinze ku ihuzandengo rya 89.50% ugereranije na 88.22% by’umwaka wa 2018. Ibi bivuze ko habayeho kwiyongera kwa 1.27%.
Mu mwaka wa 2019, hakoze abanyeshuri 46,861 barimo abakobwa 22,803 bangana na 54.10% mu gihe abahungu bari 19,342 bangana na 44.90%.
Muri aba bose abashije gutsinda ikizamini cya leta ni 41,944 bangana na 89.50%.
Umwaka wari wabanje abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bangana na 42,145 bigaga mu mashuri asanzwe na 21,847 bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro.
Muri uwo mwaka abari batsinze ibizamin bya leta bari 93.033%, mu gihe mu biga mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro bari batsinze ku kigero cya 95.23%.
Kureba amanota kanda hano: https://t.co/hAlBjtFbcm?amp=1 ukimara gukanda ushyiremo code wongereho 2019.