Abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye n’abandi babishaka Wilson Tours yabateguriye amahugurwa ku bijyanye n’ubukerarugendo .

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri afurika biri gushishikariza abaturage bwarwo kwita  ku rusobe rw’ibinyabuzima cyane  urubyiruko aho leta irusaba kwitabira ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo mu rwego rwo kwigangira umurimo no kwiteza Imbere .

Kompanyi iteza imbere ubukerarugendo ikanafasha abantu bose gusura ibyiza bitatse u Rwanda izwi nka Wilson Tours  ikomeje gahunda yayo  yo gushishikariza urubyiruko kwiga no kwihugura  mu bijyanye n’ubukerarugendo aho itanga amahugurwa  buri kwezi ku banyeshuri basoje masomo yabo ndetse n’abandi babyifuza  mu rwego rwo kubafasha kumenya amateka y’u Rwagasabo ndetse no kumenya ibyiza bitatse u Rwanda hari urusob e rw’ibinyabuzima  birugize .

Ni muri urwo Rwego Wilson Tours yateguye amahugurwa  y’icyiciro  cya 4 ku bijyane n’ubukerarugendo azatangira tariki ya 17 Ukuboza 2018 akaba azamara aigihe cy’ukwezi aho abazayitabira bose  mu gihe bari mu masomo yabo  bahabwa n’umwanya wo gukora ingendoshuri muri parike n’amahoteli atandukanye ya hano mu Rwanda mu rwego rwo kunoza neza amasomo baba barimo barahabwa .

Mu masomo azatangirwa muri aya mahugurwa harimo gusobanukirwa ibijyanye n’ubukerarugendo,Impamvu zituma ubukerarugendo bubaho,ibyiciro abakerarugendo babarirwamo,kumenya amaparike u Rwanda rufite n’ibiyarimo,Imibereho y’inyamaswa zitandukanye,amoko atandukanye y’inyoni n’ibiti no gusoma ikarita yaho ugiye.

Mu kiganiro kigufi na Habimana Wilson umuyobozi mukuru wa Wilson Tours   yagiranye na Kigalihit yadutangarije ko bakora  ubukerarugendo bushingiye ku muco,Amateka,ubuhinzi,iyobokamana kandi ko bafite amashyamba meza,inyamaswa nziza rero ko abanyarwanda cyane cyane urubyiruko babimenya bakabyereka abashyitsi basura igihugu cy’u Rwanda cyane cyane ko gisigaye gisurwa cyane.

Tubibutse ko kwiyandikisha ku mahugurwa y’uku kwezi  abaziyandikisha bose bagabanyirijwe ibiciro aho kwiyandika ubu ari amafaranga 10.000frw  naho amafaranga y’ishuri akaba ari 100.000 frw .nyuma y’amasomo buri munyeshuri ahabwa imyemezabumenyi ituma abasha kujya kw’isoko ry’umurimo .

Abanyeshuri bari Mu mahugurwa muri Wilson Tours bakora ingendoshuri mu bice nyaburanga by’U rwanda mu Rwego rwo kunoza amasomo yabo

Nsanzabera  Jean Paul

www.kigalihit.rw 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *