
Umunyarwenya wubatse izina muri Tanzania mzee King Majuto yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018 azize kanseri y’amabya.
Uyu munyarwenya ubusanzwe witwa Amri Athuman, yaguye aho yari amaze iminsi mike arwariye mu Bitaro bya Muhimbili biri mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Mbere y’urupfu rwe, King Majuto yasuwe na Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli na Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa. Uyu muhanzi apfuye afite imyaka 70 y’amavuko, yari inkingi ya mwamba mu byerekeye gusetsa muri iki gihugu.
Inkuru y’urupfu rwa King Majuto, yatangajwe bwa mbere n’umunyarwenya na we uzwi cyane muri Tanzania Joti aho yanditse kuri Instagram avuga ko ‘Tanzania ihombye umugabo wari urufatiro ku bakiri bato mu gusetsa’.
Yagize ati “Ruhukira mu mahoro King Majuto, udusigiye akababaro gakomeye mu ruganda rw’ubuhanzi bwo gusetsa muri Tanzania, ni igihombo kuri twebwe abana. Tuzakwibukira ku kazi wakoze, urukundo rwakurangaga, uko wakundaga guhora wisekera ubu n’iteka ryose. Twaragukundaga cyane ariko Imana yagukunze kuturusha, ruhukira mu mahoro muzehe wacu.”
King Majuto wakoraga iby’urwenya akabihuza no gukina filime, yatangiye kumererwa nabi mu mwaka ushize wa 2017, icyo gihe Leta n’aabturage bakusanyije amafaranga yo kumufasha kujya kwivuriza mu Buhinde ariko uburwayi bukomeza kumurusha imbaraga.
Uyu muhanzi yavukiye ahitwa Tanga mu 1948, amashuri abanza yayigiye mu ishuri rya Msambwini muri Tanga iwabo hanyuma ibyo gukina abyinjiramo afite imyaka icyenda mu 1958.