Abavandimwe 3 Jose Chameleon ,Weasel na Pallaso bageze i Kigali aho baje kwitabira igitaramo cya Dj Pius

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 ni bwo abahanzi bose bazafasha Dj Pius mu gitaramo cyo kumurika Album ye nshya ‘Iwacu’ bageze mu Rwanda.Habanje kuza Big Fizzo wakurikiwe na Jose Chameleone wari kumwe na Weasel ndetse na Palasso. Bakigera i Kigali bose basabye abanyarwanda kuzitabira igitaramo cya Dj Pius.

Ibitaramo bya Dj Pius harimo icyo azakorera mu mujyi wa Kigali tariki 3 Kanama 2018 ari nacyo cyahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko dore ko uyu ari umunsi ukomeye w’Umuganura. Uyu muhanzi akaba aherutse kudutangariza ko yishimiye  kuba igitaramo ko kizaba ari ku munsi w’ikiruhuko dore ko abantu bazaba biriwe mu rugo bazaba bashaka gusohoka bagataramirwa n’abahanzi banyuranye bazamufasha kurusha uko abantu baba bavuye mu mirimo agahita abazana mu gitaramo cye.

Mu kiganiro na bavandimwe Jose Chameleon ,Weasel na Pallaso  batangarije itangazamakuru ko bishimiye kuza gutaramira abanyarwanda kandi bikaba ari ibya gaciro cyane kuba bishimiye gufasha mugenzi wabo DJ Pius mu gitaramo cye cyo kumurika alubumu ye ya Mbere yise iwacu .

Ikindi aba basore basabye abanyarwanda nuko bazaza bakifatanya nabo mu gutarama ndetse no kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura ndetse  banakira uwo mwana Dj Pius agiye kwibaruka .

Ibitaramo bya Dj Pius kibura umunsi umwe ngo kibe  ubu amatike yabyo yatangiye kugurishwa ahantu hanyuranye harimo n’ayo wasanga kuri Gusto Italiano imbere ya Papyrus. Kwinjira mu gitaramo kizabera i Kigali bizaba ari 5000frw, 10000frw na 150000frw. Ni igitaramo Dj Pius azamurikiramo album ye nshya yise Iwacu.

 

Kanda hano urebe Video

 

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *