Abimukira benshi bongeye kwisukiranya binjira muri Amerika

Ku Cyumweru mu cyakare, uruhererekane rw’abimukira batangiye kwambuka bagana mu majyaruguru bava mu mujyi wa Ciudad Hidalgo uri ku mupaka.

Abayobozi ba Mexique bari bagerageje kubahagarika bageze ku ruzitiro ruri hagati ya Mexique na Guatemala.Ariko bamwe bashoboye kwambuka muri Mexique bihishe bakoresheje ubwato mu ruzi rwa Suchiate.

Iryo tsinda rigizwe ahanini n’abo muri Honduras bavuga ko barimo guhunga ubwicanyi n’ubucyene, hakaba harimo abagore n’abana.Ibiro ntaramakuru Associated Press bivuga ko abimukira 2.000, bemeje bashyira amaboko yabo hejuru, bakomeza urugendo rwabo.

Bagize bati “Reka dukomereze hamwe.Turabishoboye.”Abayobozi ntibababujijegukomeza.

Abandi bimukira benshi bakiri ku mupaka bategereje kwinjira muri Mexique bakurikije amategeko.

Abayobozi ba Mexique bahaye ubuhungiro amatsinda mato, banabaha n’uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu iminsi 45.

Bamwe bemeye kujya mu mamodoa yateguwe n’ubuyobozi bwa Guatemala i Tecum Uman yo kubasubiza muri Honduras ku bushacye.

Umwimukira umwe afite ukuguru k’ugukorano, yabwiye umunyamakuru wa BBC Ana Gabriela Rojas ko agomba kugera muri Amerika.

Yagize ati“Ndashaka ubuzima bwiza bw’abana banjye. Biragoye ariko ugomba kurwana kugirango ubone ibyo wifuza.Nsaba perezida Trump kudufasha … abantu nkanjye…bashaka kugerageza kubaho.

Perezida amaze kwihaniza kenshi abo bimukira ngo basubire inyuma, abiyama ababwira ko azafunga umupaka wa Amerika no kugabanya imfashanyo igenewe ibihugu bireka urwo ruhuri rw’abimukira rukarengana.

Ku rubuga rwa twitter ku Cyumweru, yavuze ko ubwumvikane burimo gukorwa mu “guhagarika abo bimukira badakurikije amategeko.” Yavuze ko urwo ruhuri rw’abimukira rufite umugambi wa politike.

Yagze ati“Urwo ruvunge ni agahoma munwa ku ishyaka ry’aba demokrate. Hindura amategeko agenga abimukira aka kanya!”

Irindi tsinda ry’abantu 1000 biganjemo abo muri Honduras naryo ryahagurutse rigana muri Amerika, bambuka n’amaguru bavuye i Esquipulas muri Guatemala.

 

Biravugwa ko abantu benshi bakomerekeye mu mishyamirano yo kuwa Gatanu

Benshi mu bimukira bahenuye bariyeri ku kuruzitiro ruri ku ruzi rugabanya Guatemala na Mexique.

Abapolisi b’abanya Mexique barenga 20 barashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo babasubize mu karere, nyuma yo guterwa amabuye.

Abimukira batari bake basimbukiye mu ruzi rwa Suchiate kugirango bashobore kwambuka, mu gihe abandi bahise basubira inyuma muri Guatamala abandi na bo bahitamo kwicara kuri icyo kiraro.

Bivugwa ko abantu benshi bahakomerekeye, harimo abimukira, abapolisi n’abanyamakuru.

Abayobozi ba Mexique bavuze ko abafite impapuro z’inzira zigikora kandi zirimo uruhushya bashobora kwemererwa kwinjira, ibyo na byo bikaba bifitwe n’umubare muto muri abo bimukira.

Basaba kandi ko umuntu wese adafite impapuro z’inzira agomba gusaba kwinjira muri icyo gihugu nk’impunzi cyangwa basubire inyuma, kandi ko uwibeshya akinjira adakurikije amategeko ashobora gufungwa hanyuma akabona gusubizw mu gihugu cye.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *