
Ado Josan uri mu bahanzi bagezweho mu Burundi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bibaryahe’ yakoranye na mugenzi we Double Jay nawe uri kubica muri iki gihugu.
Ubusanzwe Ado Josan ni Umurundi utuye muri Denmark ari naho akorera ibikorwa bya muzika ndetse n’iwabo mu Burundi, anyuzamo akagera no mu bindi bihugu by’Africa harimo n’u Rwanda agamije kwagura muzika ye.
Nyuma yuko Ado Josan asubiyemo indirimbo ‘Utujede’ yaciye ibintu, agashyira hanze n’indi yise ‘Legela’. Kuri ubu yashyize hanze inshya yise ‘Bibaryahe’ yakoranye n’uwitwa Double Jay nawe uri mu bagezweho i Burundi.
Muri iyi ndirimbo aba bahanzi bagaruka ku banyamashyari babona mugenzi wabo ateye imbere bagatangira kumuvuga amagambo atandukanye atari meza.
Hari nk’aho bagira bati “Bavuga ko nahindutse kuva ndonse amahera, singishaka nuko dusangira, naramamaye none ubu ndagara. Bingeze ahantu reka ndabibabwire, ndabiyamye ntimuzasubire, kama nakula jasho yangu mbona munapiga kelele.”
Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 23 kuri youtube mu masaha 48 imazeho.
Ubwo Ado Josan aheruka gukorera igitaramo mu Burundi ahitwa Ingozi, yeretswe urukundo rukomeye n’abakunzi ba muzika ye biramurenga.

218 total views, 1 views today