
Nyuma yigihe Umuhanzi MURINDA Adolphe [Ado Music] yongeye gushimangira impano ye ashyira hanze indirimbo nshya yise “WOWE” yasohokanye n’amashusho yayo yamuhenze nkuko yabidutangarije.
Ado Music wiseguye kubakunzi b’umuziki we kubera kumara igihe nta ndirimbo nshya abashyirira hanze yadutangarije ko nyuma yiyi ndirimbo bitazongera kubaho kuko atazongera kubicisha irungu.
Mu kiganiro na kigalihit.rw yagize ati: “Nibyo narimaze igihe nta ndirimbo zanjye nshyira hanze, ariko ndizeza abafana banjye ko bitazongera kubaho ukundi gusa muri rusange muzika yanjye ni sawa cyane nubwo ngira gukererwa cyane ariko nicyo gihe ngo nyihe umwanya uhagije kuko nifuza kugera kure cyane mu muziki kandi bizaterwa no gukora cyane”
Yakomeje asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abafana be gukomeza ku mushyigikira muri uru rugendo rwa muzika yatangiye.
“Icyo nasaba abakunda muzika nyarwanda cyane cyane abafana banjye n’ugukomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda uko bashoboye kugira muzika nyarwanda itere imbere bishoboka, byumwihariko ndasaba abafana banjye kunshyigikira mu muziki wanjye ukagira aho uva naho ugera kugira nkomeze mbahe ibihangano byiza kandi byinshi” – Ado Music
Tubibutse ko Umuhanzi Murinda Adolphe [Ado Music] akomoka mu karere ka Rubavu, yatangiye urugendo rw’umuziki yiga mu mashuri yisumbuye. Ni umwe mu mfura z’ishuri rya muzika rya Nyundo. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ni rurerure, Ndurimo, Ni rushya yakoranye na Uncle Austin, Sinjye, Take my Hand n’izindi”.

Indirimbo “WOWE” mu buryo bw’amajwi yakozwe na The Major wo muri Symphony Band naho amashusho yakozwe na Muhire Visual
KANDA HANO UREBE “WOWE” INDIRIMBO NSHA YA ADO MUSIC
2,254 total views, 1 views today