
Abahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro baje mu Rwanda aho bitabiriye ibitaramo bazahuriramo na Israel Mbonyi.
Aba bahanzi bageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare bari kumwe n’irindi tsinda ry’abaririmbyi bazafatanya nabo.
Adrien Misigaro yabwiye itangazamakuru ko yababajwe cyane no gufungwa kwa Fireman nubwo ntacyo yari kubikoraho kuko gahunda zagombaga gukomeza mu gihe umuntu yaguye mu makosa.
Ati “Nk’umukozi w’Imana ndamusengera nta kindi kintu nabivugaho, gahunda za leta zigomba gukomeza kuko umuntu iyo ari mu makosa aba agomba gufungwa yaba arengana akarenganurwa. Hari gahunda tuzakorana, hari n’indirimbo ze twakoze.”
Gentil Misigaro we yavuze ko yari akumbuye mu Rwanda ndetse anagaragaza ko ari ahantu ahoza ku mutima cyane ko yanaje yambaye imyambaro yahakorewe.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Adrien Misigaro yagiye gusura urubyiruko ruri kugororerwa i Iwawa, iki gihe uyu muhanzi yavuyeyo atangije Ubukangurambaga yise “Melody of New Hope” bugamije gukangurira urubyiruko rutandukanye kwirinda no kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.
Asubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho asanzwe atuye, uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Diaspora mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasobanuriye ubuyobozi bw’itorero asengeramo ibyo avuyemo mu Rwanda.
Nyuma yo kwishimira iki gikorwa yatangije, ubuyobozi bw’Itorero asanzwe asengeramo muri Amerika bwiyemeje kumutera ingabo mu bitugu bukamushyigikira ndetse kugeza ubu uhereye ku muyobozi w’iri torero n’abandi bakozi b’Imana bafatanya umurimo bazamuherekeza mu bitaramo ateganya gukorera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Ibi bitaramo byiswe “Each one reach one” byateguwe mu rwego rwo gukangurira buri wese mu banyarwanda kuba bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo bityo bigafasha kwihutisha ubukangurambaga bwa “Melody of New Hope”.
Mu gihe azamara mu Rwanda, Adrien Misigaro n’ikipe bazaba bari kumwe bazasura ibigo bitandukanye bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Igitaramo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena mu gihe tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.