
Mu gihugu cya Afurika y’epfo ku wa gatatu tariki ya 26 nzeri 2018 Inzuki zakoze agasha ubwo zatunguranye zikava mu miziga yazo bitunguranye maze zikigira muri Moteri y’indege ya Kompanyi Mango Airlines.
Nkuko umuvugizi wa kompanyi Sergio dos santos yabitangaje ngo izo nzuki zirenga ibihumbi 20 zaje ku kibuga cy’indege cya umwami Shaka mu mujyi wa Durban aho izo nzuki nyinshi zaje sikigira muri moteri y’indege maze zanga kuvamo kugeza hitabajwe abahanga mu by’inzuki bazwi nka bavumvu.
Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko kubera icyo kibazo cyatumye ingendo nyinshi bari bafite uwo munsi zisubikwa kugira kibaze gikemurwe kandi byaje gukemuka nta kibazo izo nzuki zigize
Yasoye agira ati “Nta na rimwe nari narigeze mbona ibintu nk’ibi mu myaka 8 y’ubunararibonye maze mu ruganda rw’iby’indege.”, Sergio dos Santos aganira na News24.
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw